Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Nyabihu: Abasaga 2000 bari batunzwe n’umucanga bari kwicira isazi mu jisho

Tuesday 26 December 2023
    Yasomwe na


Abaturage basaga ibihumbi 2000 bo mu karere ka Nyabihu, mu mirenge ya Rugera na Shyira baravuga ko bashonje bitewe no kubura icyo bakora nyuma yo gufungirwa akazi kari kabatunze.

Abaganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo bavuga ko aho binuraga umucanga mu mugezi wa Nyamutera na Giciye hafunzwe n’ubuyobozi ku mpamvu nabwo busobanura.

Twaratsinze Jean D’amour ntiyatinye kuvuga ko inzara ibishe, yagize ati: "Dufite inzara ikomeye cyane, abaturage twahakoreraga tubayeho nabi, ubuyobozi bwaraje buratubwira ngo nitujye kuzibura ikiraro cya Rubagabaga, turagenda turakora ariko tukabona ntacyo birimo gutanga, bamwe muri twe batangiye kujya kwiba bitewe nuko nta kazi dufite, turasaba ko akarere kadufasha tugakomeza gukorera aho twari dusanzwe dukorera."

Undi muturage witwa Harerimana Theogene nawe yagize ati: "Tugikora hano twari tubayeho neza, ariko ndibaza uburyo ubuyobozi butwohereza kujya gusibura ikiraro cya Rubagabaga; imashini zagiyeyo zirananirwa, none ngo amaboko y’abaturage nitwe tuzajya gukora ibyananiranye. Mu miryango yacu ubu turashonje, batujyanye kubanza gutanga umusada dutegesha amafaranga 800rwf, kandi tugiye gukorera 1500, mu byukuri turabangamiwe."

Bakomeza bavuga ko byibuze leta yabashyiriraho umunsi bazajya bajya gukorerayo umuganda ariko ngo batabafungiye aho bakorera, bashimangira ko nihatagira igikorwa naha bafunzwe naho hazuzura kuko umucanga naho watangiye kubamo mwinshi cyane.

Urubyiruko rumwe rusigaye rubyuka rwipfumbase

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette yavuze ko bifashishije imbaraga z’abaturage mu rwego rwo gushaka igisubizo ku mugezi wa Rubagabaga wuzuye cyane ukarengerwa n’igitaka kivanze n’umusenyi, gusa ngo bagiye kugerageza nka nyuma y’ukwezi kumwe cyangwa abiri bazagaruka.

Yagize ati: "Ntabwo twabajyanye gukorera hariya kuri Rubagabaga ngo bazahameyo, impamvu twabajyanye ni ukugira ngo bazibure kiriya kiraro mu rwego rwo gushaka igisubizo ariko nitubona bidakunze nka nyuma y’ukwezi kumwe cyangwa abiri bazongera bagaruke bakorere aho bari basanzwe bakorera. Twafashe iki cyemezo nyuma yaho tuhasuye n’abandi bayobozi batandukanye dusanga dukwiye kujya kubungabunga iki kiraro."

Ikiraro cya Rubagabaga gihuza akarere ka Nyabihu na Ngororero ndetse n’ikiraro cya satinsyi, iki kiraro cyakunze kujya kirengerwa n’amazi kikuzura cyane ndetse n’abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w’ibikorwa remezo Dr. Jimmy Gasore ngo aherutse kugisura arinawe watanze amabwiriza yuko boherezayo abaturage bagashyiraho akabo mu gihe cyaburiwe igisubizo kirambye.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru