Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage baturiye Ikiyaga cya Nyirakigugu giherereye mu karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Jenda baravuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga kuko iki kiyaga cyatangiye kubasanga mu nzu zabo bagasaba Leta kubatabara bakimurwa batarahasiga ubuzima.
Babitangarije umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge aho bavuga ko bahangayikishijwe n’iki kiyaga. Bavuga ko cyatangiye bazi ko ari amazi asanzwe yaretse ahantu ariko kuri ubu cyamaze kuba kinini cyane ku buryo n’amazi bamwe asigaye abasanga mu nzu.
Munyurwa Peter yagize ati "Iki kiyaga kiratubangamiye cyane rwose, kuko amazi agenda yegera inzu zacu, turasaba ko Leta yagira uko itugenza tukava aha hantu, ntamahwemo dufite."
Uyu muturage akomeza agira ati, "Ubuyobozi bukwiye kureba uburyo bwadushakira ahandi dutuzwa kuko aya mazi agenda yiyongera umunsi ku munsi, amasambu yacu yo yamaze gutwarwa n’amazi".
Nubwo aba baturage bavuga gutya ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwari bwijeje aba baturage ko aya mazi azahabwa inzira mu kiyaga ariko ngo noneho agenda abasatira ku buryo iki kiyaga cyatangiye gusenya zimwe mu nzu z’abaturage.
Ni mu gihe ubuyobozi buvuga ko bugiye gukora ibishoboka kugira ngo burebe icyo bwakorera aba baturage kugira ngo ubuzima bwabo bubungabungwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette yemeye ko iki ari ikibazo ndetse bagiye kuganira n’abaturage kugira ngo harebwe uko haramirwa ubuzima bwabo butarajya mu kaga.
Yagize ati, "Kiriya kiyaga koko ubona ko gisatira ingo z’abaturage, kuri ubu rero turimo kureba uburyo amazi twayashakira inzira agakomeza akajya asohokamo buhoro buhoro, ubu kandi turasaba abaturage kureba uburyo bakwimuka hariya kugira ngo badakomeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga, abadafite indi mirima ubwo nabyo byazaganirwaho hakareba igikorwa."
Ikiyaga cya Nyirakigugu, ni amazi yatangiye nk’umugezi muto cyane, uza kugenda ukura ku buryo hari n’abahafataga nk’ubwiza nyaburanga hakorerwa ubukera rugendo.















