Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more

Nyabihu: Bamwe mu bana banze kwiga bajya gukora imirimo ivunanye irimo no kuba abashumba

Tuesday 7 June 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu bana bo mu karere ka Nyabihu by’umwihariko mu murenge wa Karago baracyakoreshwa imirimo ivunanye irimo no kuba abashumba b’amatungo, ku buryo badatinya kuvuga ko babiterwa n’ubukene bwo mu miryango yabo.

Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga mu murenge wa Karago yasanze hari abana bamwe baretse ishuri bajya kuba abashumba b’inka n’andii matungo magufi, mu gihe bamwe bavuga ko babiterwa nuko mu miryango yabo babona ntamikoro bakajya kwikorera imirimo itandukanye kugira ngo babonye icyo kurya.

Nubwo bamwe banze kuganira n’umunyamakuru, bakiruka, ariko bavuga ko babuze ubushobozi iwabo bahitamo kujya bahirira amatungo kugira ngo babonye icyo kurya.

Muhire Beinvenie uri mu kigero cy’imyaka 11 na 12 yagize ati, "Turimo gushaka amafaranga yo kuguramo ibyo kurya, twize igitondo ubu tugiye kwahira ubwatsi baraduha amafaranga yo kwiyogoshesha."

Ababyeyi bavuga iki kuri iki kibazo kimaze gufata indi ntera muri uyu murenge?

Ku ruhande rw’ababyeyi nabo bashimangira ko ubukene ariyo ntandaro ituma aba bana bava mu ishuri bakajya kuba ibirara.

Cyubahiro Patrick yagize ati, "Ikibazo cy’ubukene nacyo ni imwe mu mpamvu zituma abana bava mu ishuri bakirirwa mu mirimo ariko akenshi bamwe babiterwa n’amakimbirane aba mu miryango yabo, ahanini ugasnga se yazanye nk’undi mugore abana icyo gihe basigaye bakaba inzererezi."

Mukeshimana Julia nawe yagize ati, "Ikibazo ni ubukene kuko ntabwo umwana azajya kwiga yaburaye, nacyo muzakirebeho; yego ubuyobozi burabashakisha ariko ntibabashobora. Dore nkabariya babaye abashumba abandi nabo bari mu yindi mirimo kugira ngo babone uwo mugati, gusa hari n’abana baba bize igitondo cyangwa bajyayo ikigoroba."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu kavuga kuri iki kibazo maze Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette avuga ko buri rwego rugomba guhagurukira iki kibazo haba ababyeyi, abayobozi b’imidugudu ndetse aburira abakoresha aba bana bene iyo mirimo ko ibihano bibategereje.

Meya Mukandayisenga yagize ati "Mu by’ukuri turasaba ubufatanye kuva ku rwego rw’isibo kandi abantu bakoresha abana bene iyo mirimo hari ibihano bibategereje. Nanone uruhare rw’ababyeyi rurakenewe mu gukomeza kurera abana, buri wese abe ijisho ry’umuturanyi we, ntibakwiye kubiharira abayobozi gusa, twese dufatanye."

Ikibazo cy’abana bata ishuri bakajya gukoreshwa imirimo ivunanye gikunzwe kugarukaho n’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame, kenshi yinginga abayobozi guhagurukira iki kibazo. Usibye kuba abo bana baba bari mu mirimo ivunanye hirya no hino mu dusantere, muri uyu murenge uhasanga abana benshi bicaye ku muhanda basa nabi ku buryo bugaragara.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru