Nyuma y’inkuru twabagejejeho aho abanyamuryango ba koperative COAIPO ihinga ibirayi ikorera mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu bavugaga ko bagiye kuri konte bagasangaho 1000 rwf gusa, kuri ubu ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda RCA cyagaragaje impamvu nyamukuru yahombeje iyi koperative ariko bamwe mu batabaje ntibanyuzwe n’ibyavuye mu bugenzuzi.
Abanyamuryango ba COAIPO batabazaga bavuga ko umutungo wabo wanyerejwe na bamwe mu bayobozi arinabwo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwahise busaba ikigo RCA kuza gukora ubugenzuzi bucukumbuye.
Ubwo bagezwagaho imyanzuro yavuye mu bugenzuzi bwa RCA hari bamwe mu banyamuryango bavuze ko batanyuzwe, ndetse bavuze ko nta terambere barimo kugeraho, aho ngo bakomeje gukorera mu gihombo.
Ndagijimana Theoneste yagize ati: "Koperative yacu amadeni irimo asumba amafaranga koperative ifite, nayo madeni bavuga araza akatugwaho, ugasanga koperative ikomeje gukorera mu gihombo gikomeye, ntabwo badusomeye raporo kugira ngo ayo madeni abe yishyuwe, ntabwo twanyuzwe kuko icyo batugaragarije nuko koperative abayirimo ideni ari ibihumbi 800 birenga, mu gihe abo ifitiye amadeni arenga miliyoni 7,000,000rwf."
Yakomeje agira ati:" Turasaba ko koperative yacu yacungwa neza ndetse abayirimo ideni bakishyura , noneho nicyo bavuze ko imodoka yaguzwe ishaje igurishwa ikishyura ayo madeni, twatera imbere dute dufite ayo madeni turimo, twumvaga ko iyo modoka izaduteza imbere ariko niyo iduhombeje."
Bizimana Charles nawe ni umunyamuryango, yagize ati: "Igisubizo RCA yazanye, yaje itwereka aho ibihombo byagiye bituruka, basabye kandi bamwe mu bahoze ari abayobozi babereyemo koperative ideni ko buri wese agomba kwishyura ayo madeni ntayandi mananiza, iyi koperative yacu ntabwo yigeze iduteza imbere kuko bagiye ku isoko bagura imodoka ishaje wajya kuri konte ugasanga amafaranga byatwaye bayikoresha aruta ayo yinjije, iyi myanzuro baramutse bayishyize mu bikorwa koperative yagira imbaraga."
Ku ruhande rw’umuyobozi w’iyi koperative COAIPO witwa Rwakayiro Jean D’amour, yavuze ko kugeza ubu kuri konte y’iyi koperative noneho iriho miliyoni 9 zirenga, cyokoze ngo amafaranga bazagurisha imodoka niyo azishyura amadeni.
Yagize ati: "Ikibazo cyavuwe kuko RCA yatugiriye inama yo kugurisha imodoka yatezaga ikibazo, turizera ko bigiye gukemuka, nitumara kugurisha iriya modoko yaje ari ikibazo niva muri koperative ikibazo kizakemuka, kuko inyungu zagombaga kujya ku nyungu y’Umuryango yagiye ajya ku modokari, ndumva ntakibazo tuzongera kugira."
Nikuze Matiyasi, intumwa y’Akarere ka Nyabihu mu kigo gushinzwe amakoperative mu Rwanda yavuze ko nyuma y’inkuru yatambtse kuri Mamaurwagasabo aribwo akarere kasabye RCA kuza gukora ubugenzuzi kugira ngo barebe koko niba ayo makuru yatanze ariyo.
Yagize ati: "RCA yasanze imodoka baguze muri iyi koperative aho kugira ngo ibateze imbere ahubwo yabatezaga ubukene, bityo batanze inama ko igurishwa amafaranga avuyemo akishyura amadeni andi mafaranga asigaye akabateza imbere. Ndetse bagaragaje ko ababereyemo koperative imyenda bose ko bagomba kuyishyura. Mu bijyanye n’imiyoborere basabwe kwicara bagakemura amakimbirane."
Iyi Koperative COAIPO igizwe n’abanyamuryango barenga 900 ndetse bakavuga ko mbere batarahura n’ibihombo nibura yinjizaga miliyoni 5 Frw ku mwaka mu gihe ariko kuri ubu babona bakomeje gukorera mu gihombo.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

















