Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu , mu Murenge wa Karago baravuga ko bakigorwa no gukora urugendo rurerure bagiye kuvumba umuriro w’amashanyarazi muri santere ya kadahenda ngo kuko baheze mu icuraburindi.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Karaga bavuga ko bagikoresha ibishishimuzo (ibikara) na matodowa kugira ngo binjire mu nzu , bakaba ariho bahera basaba ubuyobozi ko bwabegereza umuriro w’amashanyarazi nabo bakishima nk’abandi .
Umwe muri aba baturage witwa Mukarugwiro Vestine yagize ati: "Turi mu icuraburindi, kwinjira mu nzu dukoresha ibishishimuzo, batwegereje byose ariko Umuri hano muri iki gice duturanye ntawo, turifuza ko bazadutekerezaho natwe tujya tuba ahantu hari kubona, cyane ko umuntu abana bashobora gusubiramo amasomo n’ijoro bakiga neza bagatsinda ariko ubu se byashoboka ...? muzadutumikire dukenyeye Umuri rwose."
Mu bindi aba baturage bahurizaho ngo nuko bajya gusharija telefone muri santere ya kadahenda, bakoze urugendo rurerure ibintu babona nko kuba barasigaye mu iterambere.
Mukarugwiza Clemance utuye mu mudugudu wa Nkomane , yagize ati:"Ahantu hamwe umuriro urahari , ariko iwacu sinzi impamvu, gusa abayobozi atubwiye ko bishobora kuzakemuka mu minsi mike, ubu dufite umuriro ntitwajya tujya kuvumba umuriro iriya muri santere ya Kadahenda, tubonye Umuriro wadufasha muri byinshi."
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga kuri iki kibazo abaturage bafite maze umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette avuga ko bashonje bahishiwe nabo umuriro uzabagera mu minsi ya vuba.
Yagize ati:"Icyo navuga nuko aba baturage bashonje bahishiwe, murabizi ko muri NST1 ,muri gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nuko amashanyarazi n’amazi muri 2024 bizaba byageze ku baturage, aha nta byinshi navugaho ibikorwa bizivugira."
Imwe mu midugudu idafite umuriro w’amashanyarazi harimo ,Nkomane, Karandagi,Muremure , Kivunja, bakomeza bavuga ko bamaze imyaka irenga 10 babwirwa ko umuriro uzabageraho ariko ngo amaso yaheze mu kirere.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje



















