Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu baravuga ko barembejwe n’abajura, bagashyira mu majwi abashumba ko aribo bahengera bwije bakitwaza imihoro n’inkoni bakabambura utwabo.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo TV ubwo yagerega muri uyu murenge wa Mukamira mu kagari ka Rugeshi.
Mutabazi Theoneste yagize ati: "Bumara kugoroba umuntu yaba arimo kugenda akumva bamufashe, bakamwambura amafaranga na telefone, hari umugabo baherutse gutangira saa 8h00’ bamukubita inkoni mu mutwe , icyo dusaba nuko bahashya ibi bisambo bitujogoroje."
Undi muturage witwa Habiyakare Celestin, yagize ati: "Baranyambuye ndimo gutaha kandi n’abashumba bahenga bwije bakitwaza imihoro n’inkoni ziminzeze bakadukubita, Icyo dusaba inzego z’ubuyobozi kudutabara izi nsoresore zituzengereje."
Abaturage kandi bakomeza bavuga ko basigaye bibwa n’amatungo. Ikibazo bavuga ko kibateye impungenge zikomeye ndetse ngo ni ibisambo bimwe bifashwe babifunga igihe gito bakagaruka bakongera kubazengereza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Simpenzwe Pascal yavuze ko iminsi y’umujura ari 40, cyakoze yasabye abaturage gufata iya mbere mu kwicungira umutekano bakaza amarondo.
Ati: "Iki ni ikibazo gikomeye, gusa icyo navuga nuko buri wese yagira uruhare mu kwicungira umutekano. Ikindi iminsi y’umujura ni mirongo 40; tugiye gukaza ingamba kugira ngo abo bajura banze gukora bakararikira ibyo batakoreye babashe guhashywa. Ubwo tumenye iki kibazo tugiye kugikurikirana."
Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage nabo gufata iya mbere mu kwicungira umutekano, bakaza amarondo, ngo kubera ko kubona Ingabo na Polisi bazungurruka mu midugudu hose bitakunda.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje



















