Abatuye mu Murenge wa Mukamira mu karere ma Nyabihu baravuga ko batewe impungenge n’amazi y’imvura aturuka ku musozi wa Kanyampereri abasanga mu rugo andi agasendera imirima yabo.
Barasaba ubuyibozi ko kuri uyu musozi hakorwa amaterasi y’indinganire mu rwego rwo gukumira aya mazi.
Umwe muri aba baturage witwa Kamanzi Evariste yagize ati: " Ikibazo cy’aya mazi ikibitera ni amasuri amanuka ku musozi wa Kanyampereri, kugira ngo gishoboke nuko uriya musozi bawucamo imirwanyasuri bagashaka uburyo bakoramo amaterasi y’indinganire bagakoramo amadumburi (imiferege y’amazi); amazi araza agasendera mu myaka twahinze akayuzurira tugahahomba ndetse aya mazi araza akadusenyera, ibyo bikozwe ntabwo amazi yajya aza kutubangamira."
Undi muturage yagize ati: "Kiriya kibare (aho amazi amanukira mu butaka) ntabwo gihagije, umunsi yarengutse bizadutera ibibazo bikomeye, icya mbere nibarwanye isuri kuri uriya musozi natwe murabona ko twagerageje kurwanya isuri ariko iyo ibizi byamanutse ari byinshi byuzura imirima yacu, turasaba ko ubuyobozi bwadufasha uriya musozi ugakorwaho ibishoboka byose kuko niwo udutera ibi bibazo byose.’
Bamwe bakomeza bavuga ko barara badasinziye ngo bitewe nuko baba bafite impungenge ko aya mazi yaza akabatwara n’ijoro igihe imvura irimo kugwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette yavuze ko bigoye gukora amaterasi y’indinganire kuri uyu musozi wa Kanyampereri bitewe nuko ugizwe n’urutare.
Yagize ati: "Aha ngaha kuri uyu musozi wa Kanyampereri ni ahantu ubona ko hahanamye, ku miterere y’ubutaka bwaho twasanze amaterasi ndiganire atabasha kuhaba kubera ko n’ubutaka urebye neza buri ku ibuye, ni ku rutare, ni ugukomeza gushyiramo imbaraga zo kurwanya isuri mu mirima; ndasaba abaturage kujya bibuka gusibura imiringoti, bakajya batera ibyatsi bifata ku miringoti bifata ubutaka kugira ngo butagenda."
Meya yakomeje asaba abaturage ko bakwiye gukomeza gushyira ingufu mu kubungabunga ibibare bisiburwa mu rwego rwo gukomeza gukumira aya mazi.
Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere dukunzwe kwibasirwa n’ibiza mu bihe by’imvura bijyanye n’imiterere y’ubutaka bwaho, arinaho abaturage basabwa gukomeza kurwanya isuri mu mirima.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje


























