Monday . 5 January 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 January » AFC/M23 ishinja MONUSCO kwivanga mu gitero cya drone cyahitanye abaturage ba Masisi-Centre muri RDC – read more
  • 18 December 2025 » AFCON 2025 yahumuye dore bimwe mu byo wamenya kuri iri rushanwa, n’igihugu gihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe – read more
  • 18 December 2025 » Minisitiri w’Intebe wa Qatar avuga ko kutubahiriza amategeko yo guhagarika imirwano kwa Isiraheli bibangamira izindi nzira y’amahoro ya Gaza – read more
  • 17 December 2025 » Hatangiye gushyingurwa abiciwe mu gitero cyabereye i Bondi muri Australia – read more
  • 17 December 2025 » Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wagenje gacye icyemezo cyo guhagarika imodoka zikoresha lisansi na mazutu mu 2035 – read more

Nyabihu: Bavuga ko kubura amazi bituma hari abanywa amazi yo mu bigega bikozwe muri za shitingi

Friday 4 July 2025
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Rwankuba mu Kagari ka Kora ho mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko bafite ikibazo cyo kubura amazi, bityo bakaba bakoresha amazi y’ibiroha bakura mu bigenga bikozwe muri shitingi, ibyo nabo babona bifite ingaruka mbi ku buzima bwabo, kuko ayo mazi hari abayakoresha bakanayanywa aba yanduye.


Usibye kuba badafite amazi ahagije, ngo hari n’ikibazo kitiyo ntoya ibagezaho amazi, ku buryo bitakunda ko iyabasaranganye ngo babashe bose uko bayakeneye kuyabona. Ibi kandi bigarukwaho n’umuturage witwa Ngiruwosanga Emmanuel.

Yagize ati " Ikibazo cy’amazi kiragoye, kuko naho gaboneka, gaboneka ari make, kandi si henshi ikigaragara, abaturage rero hari igihe bagerageza gushakisha uburyo bayatega bakoresheje shitingi ariko nabyo biba bihenze, kandi ubwo nyine ayo ngayo ntabwo aba yujuje ubuziranenge."


Usibye kuba badafite amazi ahagije, ngo hari n’ikibazo kitiyo ntoya ibagezaho amazi.

Kuba hari abakoresha amazi y’ibigega bikozwe muri shitingi kandi nayo yanduye, bibatera impungenge ku buzima bwabo, icyakora bakagaragaza ko babikora ari nka maburakindi, nkuko bishimangirwa n’umukecuru Mukamunana Janvière, akaba nawe ari umwe muri bano baturage".


Ku ivomero rusange biragara ko rijya rizana amazi adahagije.

Agira ati " Abafite ibigega, nyine nkababa barafashe ibigega, nkanjye sinjya nkigira, ariko njya mu bigega, noneho tukavoma ayo mazi yo mu Bigenga, amazi yo mu Bigega rero iyo amazemo iminsi aba yaranduye hari igihe hazamo imyanda ugasanga yaranduye, noneho kubera ko nta kundi twabigenza turayavoma tukajya kuyakoresha".

Ngiriwosanga nawe agaragaza impungenge zo gukoresha aya mazi ava muri bino bigenga ku buzima bw’abantu bayakoresha, dore ko avuga ko hari n’abanywa atanatetse.


Hakaba hari abakoresha amazi y’ibiroha bakura mu bigenga bikozwe muri shitingi, ibyo nabo babona bifite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Yakomeje agira ati " Ariko utayatetse haba harimo mikorobe nyinshi, abatayateka barayanywa ariko noneho nabwo bizahaza ubuzima bw’abantu izo mikorobe ziba zirimo ubuyoka, ubuzima bukahababarira."


Baboneraho gusaba inze z’ibishinzwe gukurikirana kino kibazo zikagikemura bakabasha kubona amazi ahagije kandi meza.

Kuri kino kibazo kigaragazwa naba baturage, twagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Namyabihu, Mukandayisenga Antoinette, ngo agire icyo akivugaho, gusa ubwo twamuhamagaraga kuri telefone ntabwo yabashije kutwitaba n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntabwo yabushibije.

MAHIRWE Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru