Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Rwankuba mu Kagari ka Kora ho mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko bafite ikibazo cyo kubura amazi, bityo bakaba bakoresha amazi y’ibiroha bakura mu bigenga bikozwe muri shitingi, ibyo nabo babona bifite ingaruka mbi ku buzima bwabo, kuko ayo mazi hari abayakoresha bakanayanywa aba yanduye.
Usibye kuba badafite amazi ahagije, ngo hari n’ikibazo kitiyo ntoya ibagezaho amazi, ku buryo bitakunda ko iyabasaranganye ngo babashe bose uko bayakeneye kuyabona. Ibi kandi bigarukwaho n’umuturage witwa Ngiruwosanga Emmanuel.
Yagize ati " Ikibazo cy’amazi kiragoye, kuko naho gaboneka, gaboneka ari make, kandi si henshi ikigaragara, abaturage rero hari igihe bagerageza gushakisha uburyo bayatega bakoresheje shitingi ariko nabyo biba bihenze, kandi ubwo nyine ayo ngayo ntabwo aba yujuje ubuziranenge."
Kuba hari abakoresha amazi y’ibigega bikozwe muri shitingi kandi nayo yanduye, bibatera impungenge ku buzima bwabo, icyakora bakagaragaza ko babikora ari nka maburakindi, nkuko bishimangirwa n’umukecuru Mukamunana Janvière, akaba nawe ari umwe muri bano baturage".
Agira ati " Abafite ibigega, nyine nkababa barafashe ibigega, nkanjye sinjya nkigira, ariko njya mu bigega, noneho tukavoma ayo mazi yo mu Bigenga, amazi yo mu Bigega rero iyo amazemo iminsi aba yaranduye hari igihe hazamo imyanda ugasanga yaranduye, noneho kubera ko nta kundi twabigenza turayavoma tukajya kuyakoresha".
Ngiriwosanga nawe agaragaza impungenge zo gukoresha aya mazi ava muri bino bigenga ku buzima bw’abantu bayakoresha, dore ko avuga ko hari n’abanywa atanatetse.
Yakomeje agira ati " Ariko utayatetse haba harimo mikorobe nyinshi, abatayateka barayanywa ariko noneho nabwo bizahaza ubuzima bw’abantu izo mikorobe ziba zirimo ubuyoka, ubuzima bukahababarira."
Baboneraho gusaba inze z’ibishinzwe gukurikirana kino kibazo zikagikemura bakabasha kubona amazi ahagije kandi meza.
Kuri kino kibazo kigaragazwa naba baturage, twagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Namyabihu, Mukandayisenga Antoinette, ngo agire icyo akivugaho, gusa ubwo twamuhamagaraga kuri telefone ntabwo yabashije kutwitaba n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntabwo yabushibije.


























