Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Gutinda gukora ikiraro cya Mukamira burimo gutuma abaturage bo mu mudugudu wa Gisenyi mu karere ka Nyabihu barara hanze iyo imvura iguye.
Ni ikiraro kiri hafi y’isoko rya Mukamira iyo imvura iguye amazi aba menshi akambukiranya umuhanda munini Nyabihu-Rubavu akisuka mu ngo z’abaturage kubera ubuto bwa rigori yaciwe.
Ni ibyo abatuye mu murenge wa Mukamira mu kagari la Jaba mu Mudugudu wa Gisenyi beretse umunyamakuru wa Mamaurwagasabo, bamwereka uko amazi abatera mu nzu iyo imvura iguye.
Umwe muri bo witwa Gakecuru Christiana yagize ati: "Iyo imvura iguye, isaha iyo ari yo yose, tujya gucumbika mu baturanyi ndetse tukarara tuyadaha kugira ngo inzu zitatugwaho; mbese iyo uyu mugende wuzuye amazi yose yisuka mu nzu, ndasaba ubuyobozi ko bwankura muri aya mazi."
Umuhoza Nadine yagize ati: "Ikibazo twakigejeje ku buyobozi burakizi ndetse mu minsi yashyize hari ibintu bari bazanye byo gukora umuhanda bikumira aya mazi ariko bongeye kubijyana, iyo imvura yaguye amazi yose aturuka hirya mu misozi ya Kanyamperere yambukiranya umuhanda kubera ko rigori ari ntoya akisuka mu nzu y’uyu mukecuru."
Rigori yashyizweho kugira ngo itangire amazi iranga akaba ntoya
Bakomeza bavuga ko abayobozi baza kenshi bagafotora ariko bakaba nta gisubizo kizima babona ariho bahera basaba izindi nzego kubafasha muri iki kibazo kibabangamiye.
Ikindi ngo usibye no kuba amazi ajya mu mazu ahubwo ngo yuzura no mirima imyaka ikangirika.
Gakecuru Christiana, umwe mu batubwiye ko ajya gucumbika mu baturanyi kubera amazi amusanga mu nzu
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere buvuga kuri iki kibazo maze kuri telefone ngendanwa Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Jean Claude Habanabakize atubwira ko ari mu nama ari buze kutuvugisha.
Ati: "Ndi mu nama ya ’Joke’ ndaza kukuvugisha irangiye."
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kumwandikira ubutumwa bugufi kuri Telefone ye ngendanwa kugira ngo agire icyo avuga ariko ntiyasubiza.
Amazi iyo yabaye menshi akora isuri itwara ubutaka mu mirima y’abaturage



























