Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Hari abaturage bo mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu bakirarana n’amatungo mu nzu, bakavuga ko biterwa n’abajura buciye icyuho bwa nijoro.
Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo bavuze ko badashobora kuraza amatungo yabo hanze bitewe nuko abajura bashobora kuyiba nijoro baryamye, bityo bakaba barahisemo kuyaraza mu nzu aho barara bizeye ko nibura atekanye.
Nzayisenga Jane yagize ati: "Itungo ryanjye ntabwo nshobora kuriraza hanze, ubwo se abajura ba hano baba barihe koko, baryiba nkasigariraho. Turaza amatungo yacu mu nzu kubera kwikanga abajura kandi kubaka ibiraro biragoye, nta bushobozi njye mfite."
Undi muturage witwa Rudahunga Jean Damascene yagize ati: "Ihene cyangwa Intama yanjye nyiraza hafi yaho ndara kugira ngo batazayiba; bwo se watinyuka ukaraza hanze itungo waguze amafaranga? Usibye n’abajura erega n’inyamaswa zaza kuzirya nijoro."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe, Muhirwa Robert yavuze ko uku kwezi kuzarangira nta muturage ukirarana n’amatungo.
Yagize ati: "Twifuza ko bitarenze ukwezi k’Ukwakira nta muturage wacu uzaba akirarana n’amatungo mu nzu; bose bazaba bubatse ibiraro hanyuma abadafite ubushobozi bazajya bayacumbikisha mu baturanyi babo."
Kuba abaturage bavuga gutya , ntibatinya kuvuga ko ubukene bubabera imbogamizi yo kubaka ibiraro byo kororeramo aya matungo, cyane ko leta y’u Rwanda ikangurira abanyarwanda kutararana n’amatungo ngo kuko bashobora kwandura indwara nyinshi binyuze mu buhumekero.




















