Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abarema n’abakorera mu gasoko gaciriritse ka Mukamira baravuga ko ikimoteri cyubatse rwagati mu isoko kibateje inkeke bitewe n’umunuko ukabije kibateza.
Aba bacuruzi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri aka gasoko aho bifuza ko ubuyobozi bwareba uburyo bacyimura kikava mu isoko cyangwa se bakajya baza gukuramo imyanda hakiri kare.
Umwe muri aba baturage yagize ati: "Reba nkatwe dukorera hano hafi amasazi avuye mu kimoteri aza ku bicuruzwa tukabura uko tubigenza, bakimuye byaduha amahoro n’isuku ya hano yakwiyongera, batinda kuza kukivudura kandi ni gito cyane pe ugereranyije n’umubare w’abantu bakorera hano."
Undi mucuruzi yagize ati: "Nibyo aka gasoko kadufitiye akamaro kandi gatunze imiryango myinshi ariko bimuye iki kimoteri twakorera mu bwisanzure; ibaze amasazi aba yuzuye hano, umunuko noneho hari abatandika mu kimoteri. Biteye ikibazo gikomeye kuko dushobora no kwandura indwara zituruka ku mwanda mu gihe ntagikozwe."
Ikimpoteri cyabaye gito ugereranyije n’abarema isoko
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette yavuze ko agiye kuganira n’abashinzwe gukurikirana ibijyanye n’iri soko kugira ngo harebwe uburyo bajya batwara iyi myanda hakiri kare.
Yagize ati: "Ku bijyanye n’ikimoteri kiri muri aka gasoko kigiye gutekerezwaho uburyo cyakagurwa kandi abashinzwe gutwara iyi myanda tugiye kubaganiriza ku huryo niba bazaga rimwe mu kwezi noneho bajya baza kabiri mu rwego rwo gukomeza kubungabunga isuku."
Aka ni agasoko gaciriritse kubatswe muri santere ya Mukamira gafasha abagakoreramo kwiteza mbere mu mibereho ya buri munsi.