Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage baturiye ikiyaga cya Nyirakigugu baravuga ko batewe impungenge n’amazi yacyo agenda abasatira umunsi ku munsi bishobora kubagiraho ingaruka zo gusenyerwa no kwangiririzwa imitungo.
Mu myaka ya mbere ya 2010, ikiyaga cya Nyirakigugu giherereye mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu cyahoze ari gito cyane, bamwe badatinya kuvuga ko cyari nk’ikiziba cy’amazi. Gusa uko iminsi igenda ishira cyagiye cyaguka kugeza igihe cyafashe imirima y’abaturage ndetse bamwe muri bo basenyerwa nacyo.
Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw yageraga muri uyu murenge wa Jenda, bamwe mu baturage baturiye iki kiyaga bagaragaje ko bahangayikishijwe n’iki kiyaga bitewe n’uko gikomeje kubasatira, bakaba basaba Leta ko yabimura bagatuzwa ahandi amazi atararenga inkombe.
Umwe mu baturiye iki kiyaga witwa Uwimanimpaye Chantal yagize ati "Mu by’ukuri murabona ko iki kiyaga cyasatiriye izi nzuu zacu, kandi ubu turara tudasinziriye. Erega n’umwana ashobora gukambakamba akaba aguyemo! Ndasaba Leta ko yakora ibishoboka byose ikatwimura vuba kuko hari n’abandi bamaze kwimurwa."
Umwe mu baturage wimuwe n’iki kiyaga witwa Cyubahiro Isidori avuga ko imitungo yabo yajyanywe n’amazi.
Agira ati" Hari igihe imvura yagwaga ari nyinshi inzu zacu zikarengerwa n’amazi, mbese bikatuyobera. Ubuse bariya bahasigaye ntureba inzu zabo ko ziteretse mu mazi? Keretse Leta ibimuye mu maguru mashya, byanga bikunda bazatwarwa n’amazi."
Nubwo aba baturage basaba ubutabazi bwihuse ku mpamvu z’ubuzima bwabo, iki kiyaga cyamaze gusatira umuhanda munini Rubavu-Musanze.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga ko burimo gushakira umuti urambye iki kibazo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette yagize ati: "Twatangiye gukorana n’ibigo na za Minisiteri mu rwego rwo kureba icyo twakora kugira ngo aya mazi atazarengera umuhanda bigateza ikibazo gikomeye, niyo mpamvu mubona twatangiye gucukura imiyoboro izajya imanura amazi mu mugezi uri hepfo witwa Nyamukongoro, kandi turizera ko bizagenda neza."
Hafashwe ingamba
Mu gihe urwego rw’akarere ruvuga ko ubushobozi bwako budahagije mu guhangana niki kibazo, Umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe amazi (Rwanda Water Resources Board), ushinzwe igice cy’imyuzure n’ingomero z’amazi, Bugingo David avuga ko batangiye gushakira umuti iki kibazo.
Yagize ati "Hatangiye gukorwa umuyoboro wambukiranya umuhanda uzajya ujyana amazi muri Nyamukongoro (umugezi uturanye n’iki kiyaga), kandi twese dukomeje ubufatanye n’ababishinzwe kugira ngo iriya miryango yahasigaye na yo izimurwe. Akarere ka Nyabihu katangiye gukora ibarura kugira ngo abaturage bazave hariya."
Umuyoboro waciwe munsi ya kaburimbo unyuramo amazi y’ikiyaga cya Nyirakigugu
Ikiyaga cya Nyirakigugu cyatagiye guhindura ubunini bwacyo bitewe n’imihindagurikire y’ikirere kuko mbere ya 2019 cyari gito, ariko nyuma yaho kigenda cyagura ubunini bwacyo.
Ubwo hagwaga imvura idasanzwe hagati ya 2020 na 2022 yatumye cyaguka cyimura ingo zirenga 10 kuko zasenywe nacyo.
Kuri ubu mu Rwanda harabarurwa ibiyaga 101 birimo ibinini n’ibito bifite ubuso bugera kuri hegitari 149 487, imigezi minini n’imito 861, ibishanga bigera kuri 935, ibyo byose bikaba ku buso burenzeho gato 10% by’ubuso bwose bw’igihugu.



























