Wednesday . 22 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Nyabihu: Imyaka igiye kuba ibiri ubuyobozi bubeshye umuturage isakaro

Thursday 15 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Bigogwe Akagali ka Rega mu Mudugudu wa kagano hari umuturage witwa Uzayisenga Epiphanie uvuga ko nyuma yo gusenyerwa n’ibiza hashize imyaka ibiri yijejwe amabati none amaso yaheze mu kirere.

Inzu y’uyu muturage wo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe yatwawe n’ibiza umwaka muri Werurwe 2021.

Yabwiye munyamakuru wa Mamaurwagasabo ko abayeho mu buzima bugoye kuko imvura ihora imunyagira.

Asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu kumufasha akabona aho akinga umusaya we n’abana be.

Yagize ati: "Muri iki gihe cy’imvura mbayeho nabi, nabibwiye abayobozi baza gufotora, amafoto bayohereza ku Karere. Ikibazo cyanjye nakigejeje ku kagari inshuro nyinshi bakajya bambwira ko babirimo kugeza nubu ndacyategereje. Turimo kurara mu cyondo, Mudugudu ahora hano ariko ntacyo baramfasha."

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango yagize ati" Babayeho nabi, leta nibafashe byibuze bobone amabati kuko ntabushobozi bafite, batunzwe no guca inshuro imvura yose iri kubashiriraho, rwose ntamahwemo bafite."

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal yavuze ko nta raporo akarere gafite y’ibiza byabaye muri ako kagari.

Yagize ati: "Twabireba neza kuko nta raporo twigeze tubona y’ibiza byabaye muri ako Kagali, keretse niba ari inzu yashaje, gusa ikibazo cye tugiye kugikurikirana, nzamusura ejo turebe igikorwa."

Iki kibazo cy’uyu muturage aravuga ko akimaranye umwaka umwe n’igice abeshywa n’inzego zibanze.

Amafoto: Ndayambaje J.C

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru