Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Nyabihu: Leta yatuje abatishoboye mu nzu zituzuye

Saturday 13 September 2025
    Yasomwe na

Hari bamwe mu baturage batishoboye batuye mu mudugudu wa Cyivugiza, mu kagari ka Rubaya mu murenge wa Mukamira w’akarere ka Nyabihu bavuga ko Leta yabatuje mu nzu zituzuye.



Mu kiganiro bagiranye na Mama Uwagasabo TV, bavuze ko bafite impungenge ko ibikuta byo muri izi nzu bizabagwaho kubera ko bitubatse neza.



Niyizamurera Olive yagize ati”Tumaze imyaka itatu badutuje muri izi nzu zituzuye urabona ko badusakariye ariko ibikuta Ntabwo bizamuye ku buryo cyanaguhirimaho, ikindi urabona ko badushyiriyemo n’inzugi zo mu bwiherero imbeho irarara itwica.”

Nyirarukundo Domithila ati”Murabona ko badutuje mu nzu zituzuye kandi mu by’ukuri nta bushobozi dufite kuko twakabaye twarabyikoreye, turasaba ko badukorera inzu bakazirangiza nkuko biyemeje kudufasha.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Simpenzwe Pascal,avuga ko hari igihe akarere kagiye kubakira abaturage kadafite ubushobozi buhagije, ngo bazasesengura barebe niba ntabushobozi bwo kuba bakikorera ibyasigaye kuri izi nzu.

Atı”akarere kagiye kubakira abaturage kadafite ubushobozi buhagije, ariko n’umuturage aba agomba kugira uruhare mu kwikorera ibikorwa, ubwo tuzasesengura turebe niba ntabushobozi koko bwo kwisanira bafite.”



Iyo ugeze kuri izi nzu ubona ko zagiye zubakwa mu buryo butameze neza cyane ko mu nzu imbere ubona nta nzugi zirimo ndetse na Sima iri mu gihande kimwe.



Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru