Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Nyuma yo kugaragaza ko umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza yijeje umuturage kumufasha kuva mu nzu ikozwe mu byatsi ntamufashe, umuyobozi w’aka karere yiyemeje kwikurikiranira icyo kibazo.
Mu nkuru iheruka twabagejejeho ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga mu mudugudu wa Vuga uyu muturage acumbitsemo yasanze ubwiherero uyu mubyeyi yubakiwe bwubakishijwe amatafari ahiye mu gihe we arara mu nzu y’ibyatsi.
Kugeza n’ubu aracyari muri iyo nzu kuva twakora iyi nkuru tariki ya 6 Mata 2023, mu gihe ubuyobozi bwari bwavuze ko bugiye kuba bumushakiye aho gukinga umusaya.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu, Simpenzwe pascal yari yavuze ko bagiye kuba bakodeshereje uyu muturage mu gihe bataramwubakira.
Mu magambo ye yagize ati:"Ubundi twubakira umuntu yagaragaje uruhare rwe, ubu tugiye kuba tumukodeshereje mu gihe tutaramwubakira; reka mvugane n’ubuyobozi bw’umurenge turebe icyo dukora."
https://mamaurwagasabo.rw/Nyabihu-Bamwubakiye-ubwiherero-bamusiga-muri-Nyakatsi?var_mode=calcul
Amaze kumva ko ntacyakozwe, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Mamaurwagasabo.rw, kuri uyu wa kane tariki ya 27 Mata 2023 yavuze ko iki kibazo agiye kugikurikirana ubwe.
Yagize ati: "Ubu ndimo kuva Rubavu, mu kanya ningera i Nyabihu ndabwira gitifu w’umurenge tujyane kuri uwo muturage, ikibazo ndacyikurikiranira. Niba yababwiye ko nta muntu wamugezeho buriya birashoboka."
Mayor Mukandayisenga/foto net
Amakuru yizewe agera kuri Mamaurwagasabo.rw ni uko ubwo umunyamakuru yari amaze kuva mu rugo uyu mubyeyi atuyemo ya nyakatsi yahise imugwaho biba ngombwa ko yongera gushakisha ibyatsi by’inturusu kugira ngo ayisane abone aho gukinga umusaya n’abana be, kugeza ubu aracyayirimo ndetse nta muyobozi wigeze amusura akaba ariyo mpamvu akomeje gutakamba.
Iyi nzu isa na Nyakatsi abamo ifite urusinga rw’umuriro w’amashanyarazi yahawe na REG muri gahunda yo kugeza amashanyarazi kuri bose, ni mu gihe leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo gutuza neza Abanyarwanda bagaca ukubiri n’inzu za nyakatsi.
Haribazwa igihe izi mvugo za bamwe mu bayobozi babwira itangazamakuru zo kubikiza zizarangirira, nyamara Umukuru w’Igihugu nta gihe adasaba abayobozi kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo bafite.

















