Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje guhangana no guca burundu ikibazo kijyanye n’umwanda uterwa no kurarana n’amatungo, mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Jenda, akagari ka Kabatezi, hari abaturage bakirarana n’amatungo mu nzu, ndetse bamwe bakavuga ko babiterwa no gutinya abajura bitwikira ijoro bakaza kwiba ayo matungo.
Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga mu murenge wa Jenda, yasanze abaturage bakiraza amatungu mu nzu ndetse bamwe bavuze ko badashobora kuraza intama cyangwa ihene mu gikoni hanze, bitewe n’ubajura bashobora kuza kuyiba.
Benimana Patrick ni umwe muri bo, yagize ati "Intama n’ihene zanjye sinshobora kuziraza hanze hariya mu gikoni, bayiba, niyo mpamvu nyiraza hano mu nzu aho mba ndimo kuyicunga; ubu se waraza agatungo kawe hanze uka uri muzima, ntibishoboka rwose."
Hari undi muturage umunyamakuru yabajije niba nta mpungenge ashobora guhura nazo zikomoka ku matungo mu gihe baba baziraje impande y’uburiri maze asubiza agira ati, "Turabo gupfa tuba twarapfuye; ntandwara intama zanjye zifite kuko igihe maze nziraza mu nzu mba narapfuye. Nugucunga itungo ryawe neza muri iki gihe no kumanwa ntawazizitura nkanswe n’ijoro!."
Undi muturage yagize ati, "Nibyo koko hano turaza amatungo mu nzu iruhande kuko ntayandi mahitamo dufite. Reba nkanjye ntagikoni mfite, nzaba mfite inzu y’ibyumna bibiri nge kubakira n’amatungo, cyokoze ubonye ubushobozi arayubakira akayarazamo ariko nawe arara adasinzira avuga ngo barayiba, agashaka umuntu wo kujya araranamo n’ayo matungo, kandi birumvikana ushaka amafaranga yo guhemba uwo muzamu."
Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga kuri iki kibazo, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Simpenzwe Pascal, yemereye umunyamakuru ko icyo kibazo gihari ariko bakomeje ubukangurambaga kugira ngo abaturage bumve ko nta matungo akwiye kurara mu nzu abantu bararamo.
Visi Meya Simpenzwe Pascal yagize ati: "Nibyo Koko hari bamwe mu baturage bakirarana n’amatungo cyokoze dukomeza gukora ubukangurambaga bwo kwibutsa abaturage ko ayo matungo bararana nayo mu nzu aba afite indwara z’ubuhumekero bityo ko bashaka uburyo bajya bayaraza mu biraro."
Akomeza agira ati, "Abaturage baracyafite imyumvire yo kumva ko bayaraje hanze yakibwa kandi imibereho y’umuntu n’imibereho y’itungo bitandukanye. Hari benshi bamaze kubyumva ariko n’abandi batarabyumva neza ariko tuzakomeza tubigishe nubwo tutaragera ku rugero twifuza ariko bizagenda bicika."
Aba baturage kandi bagaragaza imbogomizi zo kuba badafite ubushobozi bwo kubaka ibiraro by’amatungo yabo, cyane ko ngo babonye aho baraza amatungo ntiyakongera gukandagira mu nzu.
Bamwe muri aba baturage bakomeza bavuga ko usibye kuba bashobora kwandura indwara ndetse amatungo usanga abateza umwanda, ugasanga aho azirikwa hafi n’uburiri huzuye igisogororo cy’amaganga bigateza umunuko ukabije.

















