Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyabihu: Nihatagira igikorwa umugezi wa Kinoni urasenyera abaturage nk’uwa Sebeya

Tuesday 28 January 2025
    Yasomwe na


Abaturage bo mu Murenge wa Kintobo mu karere ka Nyabihu bavuga ko bahangayikishijwe n’umugezi wa Kinoni, aho amazi yawo yasatiriye inzu zabo ukaba ugiye kubasenyera nyamara ubuyobozi bubireba.

Aba baturage babitangarije umunyamukuru wa Mamaurwgasabo TV ubwo yegeraga mu Murenge wa Kintobo mu gasantere k’akagari ka Nyamugari, mu mudugudu wa Kabagundu aho basaba ko hagira gikorwa imvura itaratangira kugwa ari myinshi igatwara inzu zabo nkuko byagendekeye abaturiye Sebeye muri Rubavu.

Ikibazo cy’amazi y’umugezi wa Kinoni abaturage bavuga ko cyatangiye ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwabayoberezagaho, buvugaga ko barimo kuyashakira igisubizo cy’ahandi yacaga.

Harerimna Samuel yagize ati: "Mu byukuri uyu mugezi bayobereje hafi n’inzu zacu uratubangamiye cyane urabona ko yasatiye inzu Kandi duhora dusaba akarere ka Nyabihu gushaka umuti w’iki kibazo byaranze ,ubu turasaba ko hagira ibikorwa vuba murabona ko turi hafi kugera mu bihe by’imvura nyinshi bakwiye kudutabara vuba."

Undi muturage witwa Mugeni yagize ati" Dufite impungenge ko aya mazi azadusanga mu nzu akadutwara, Twatakiye akarere inshuro nyinshi ntacyakozwe, kuko abatuye kuri uyu musozi bose bambukira hano ariko reba ikiraro bagiteye mu mbuga iwanjye ntagusinzira kubera abantu barara bahanyura.ubuyobozi bukwiye kudufasha kuko turhaabgayitse."

Bakomeza bavuga uyu mugezi utarayoberezwa mu ngo zabo bararaga basinziye ariko ubu ngo bahora bafite impungenge ko umunsi amazi yuzuye azabatwara mu gihe ntagikozwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette yabwiye Mamaurwgasabo TV ko agiye kuganira n’uruhande rwa Musanze iki kibazo kigashakirwa igisubizo.

Ati"Nibyo Koko kiriya nikibazo gikomeye ndetse na mbere twari twahagejeje abatekinisiye muri one stop center ku ruhande rwacu na Musanze ,ubu rero ndavugisha Meya wa Musanze twongere dusubireyo hashakwe igisubizo cyariya mazi kugira abaturage bacu babeho batekanye."

Uyu mugezi wa kinoni uhuje Akarere ka Nyabihu na Musanze, iyo wuzuye uteza ibibazo bikomeye byo gusenyera abaturage no kwangiriza imyaka yabo akaba ariho abaturage bahera basaba ko hashakwa umuti urambye.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru