Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyabihu: RIB yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kudahishyira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

Thursday 5 December 2024
    Yasomwe na

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB) rurasaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze ko badakwiye guhishyira ibyaha by’Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Ibi byagarutsweho ku wa 4 Ukuboza 2024 Mu Murenge wa Shyira w’Akarere ka Nyabihu, ubwo abayobozi bari mu bukangurambaga bugamije kwibutsa uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze baganiye na Mamaurwagasabo.rw bemeza ko ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana rigihari hirya no hino mu miryango ndetse ngo hari na bamwe batabishyira ahagaragara ngo batiteranya bagahishyira abakora ibi byaha.

Nzamuye Jean D’amour, Umukuru w’umudugudu wa Kidandari yagize ati: "Kenshi kudatanga amakuru ku bijyanye nihohoterwa byaterwaga no kudasobanukirwa, kubera ko hari ibikorwa twabonaga tukabifata nk’ibisanzwe ntitubyiteho, batubwiye ishimishamubiri n’ibindi byaha ariko ntitwari tuzi ko bigize icyaha ubu rero ingamba dutahanye nuko tugiye kujya dutanga amakuru ku gihe ntiduceceke, kugira ngo tubashe gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina."

Uwimbabazi Marie Louise umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Mpinga yagize ati"Iwacu twahagurukiye ihohoterwa rishingiye ku gitsina ,Ariko hari bamwe batarasobanukirwa ibi byaha bikorerwa mu miryango bishingiye ku ihohoterwa, RIB imaze kutwereka ko dukwiye kujya tugaragaza ibyo byahay kugira ngo bikurikiranywe hakiri kare, Natwe tugiye gusobanurira abaturage ibyo twahuhuqe kugira ngo dukomeza gukumira ibyaha bijyanye nihohoterwa rishingiye ku gitsina."

Umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira,( IOM) Mutoniwase Sophie, yavuze ko nk’umuryango w’abibumbye bashinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu (Human Right) ariyo mpamvu baje gufatanya na RIB muri ibi bikorwa bijyanye n’ubukangurambaga.

Yagize ati "Ubu bukangurambaga dukora nukugira ngo duhwiture abantu gukora inshingano basanzwe bakora, nk’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu..(Human Right) Turi kwifatanya na RIB mu kurwanya ibikorwa by’ihohoterwa, Niyo mpamvu Twifatanyije n’Isi yose n’u Rwanda muri iyi minsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,"

Yakomeje agira ati"Ubutumwa twatanga ku baturage nuko badakwiye gutinya ijambo ngo ntiteranya si indangagaciro zikwiye umuyobozi,... Bakwiye kumva ko bafite uruhare rwo gutangira amakuru ku gihe, Ubu rero twiteze umusaruro kubera ko abaturage bari kugira amakuru, twabahaye n’imfashanyigisho zirimo amakuru zizabafasha kumenya kuyobora abaturage bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Gusobanukirwa n’icyaha cyo guhoza ku nkeke icyo bivuze, Ibi biganiro bizatanga umusaruro ufatika."

Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ukora mu ishami ryo gukumira ibyaha, Bwana Ntirenganya Jean Claude, asaba inzego z’ubuyobozi Kudahishyira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati "Dukwiye Kudahishyira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Hari ibyaha byishimishamubiri byinshi bikorwa mukabiceceka, Ihohotera rikorewe abana ntirikwiye guhishyirwa cyane ko mukunze kuvuga ngo mutiteranya. Nyamuneka ndabasaba kudaceceka ihohoterwa, iyo myumvire yo guceceka ihinduke, tubyigishe abaturage babimenye.”

Yakomeje agira ati"Ibi byaha byose , ushobora kubikorerwa uri umwana, uri umuntu mukuru ,byose bigomba guhagarara ,imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ikorwa ku bwumvikane ntabwo ikorwa ku gahato..(....), Hari nibikangisho abantu bashyira ku bandi bigize icyaha, Ibi bikorwa byose turimo kuvuga by’Ihohoterwa byagakwiye kuba bigaragara hakiri kare kugira ngo bikurikiranywe hakiri kare."

Imibare igaragaza ko mu myaka ibiri ishize, guhera muri Nyakanga 2022 kugeza muri Kamena 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB )muri iyi Ntara y’Iburengerazuba rwashyikirijwe ibirego 2373 by’abahohotewe,Kuva muri Nyakanga kandi mu karere ka Nyabihu hagaragaye ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigera kuri 58.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru