Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu baravuga ko robine z’amazi bubakiwe zapfuye ntizasanwe none basigaye bavoma mu mugezi wa Mukungwa.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Rugera, aho yasanze abaturage binubira kuvoma aya mazi mabi, bavuga ko kuyavoma ari amaburakindi.
Uwamahoro solange yagize ati: "Turi kuvoma mu ruzi, kubera ko igihombo cyaduhaga amazi cyacitse nticyasanwa, aya mazi aduteye impungenge kubera ko yuzuyemo imyanda myinshi ubu abana bacu barwaye ibicurane n’inzoka, kuyakoresha nukubura uko tugira nukwirwanaho turasaba ubuyobozi ko bwadukorera imigezi tukabona amazi meza."
Undi muturage witwa Niyonizeye yagize ati:"Dutewe impungenge n’aya mazi yo mu ruzi turimo kuvoma hano muri Rugera, bakwiye kudutabara bakadukorera imigezi tukongera kubona amazi meza kuko ubu twarumiwe byatuyoboye, aya mazi abantu niyo bameseramo, niyo bakarabiramo mbese aba yuzuyemo inzoka nyinshi, tumaze igihe kigiye kungana n’ukwezi imigezi yarumye ubuyobozi burabizi ariko ntacyo bubikoraho."
Bakomeza bavuga ko ntihatagira igikorwa mu maguru mashya abana barakomeza kuzahazwa n’indwara zikomoka ku mwanda ndetse ngo n’abantu bakuru bakoresha aya mazi barwara munda bitewe nuko aba yanduye cyane.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Simpenzwe Pascal avuga ko iki kibazo aribwo akimenye, cyakoze ngo agiye kugikurikirana amenye impamvu iyo tiyo yacitse ntihite isanwa.
Yagize ati: "Mwabonye yuko twubatse umuyoboro w’amazi hariya; gusa ntibyagakwiye ko abaturage bacu bajya kuvoma mu ruzi, niba hari ikibazo cyabayemo cyari guhita gusanwa bidafashe igihe. Ubu nibwo menye amakuru, ngiye kubaza menye impamvu nimara kubimenya neza ndabaha feedback (igisubizo) y’ikigomba gukorwa."
Kuva robine zapfa ntizongeye gusanwa
Ikibazo cy’amazi cyakunze kugaragara muri aka karere ka Nyabihu aho usanga hamwe baragiye bubaka za robine ariko zikaba ziherukamo amazi ku munsi bazitashye, ibintu abaturage bafata nka baringa bifuza ko bitagakwiye kubaho.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje





















