Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Nyabihu: Uruganda rwegerejwe abaturage rumaze imyaka 12 rudakora

Sunday 18 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abaturage bo mu karere ka Nyabihu bakomeje kwibaza impamvu uruganda rwabetaga ibigori bya miserie rumaze imyaka irenga 12 rudakora kandi rwari rubafatiye runini mu iterambere.

Uru ruganda rwafunze imiryango mu 2010, bivugwa ko rwafunze kubera igihombo rwagize.

Bamwe mu baturage baganiriye na Mamaurwagasabo bavuga ko byabababaje.

Mugisha James yagize ati: "Natwe ubwacu twarababaye kuba uru ruganda rumaze igihe kinini rudakora, rwatangaga akazi ku bantu benshi; birumvikana ko twahombye natwe."

Undi muturage waganiye na Mamaurwagasabo, Nyiramirimo Cadette yagize ati: “Uru ruganda rugikora rwari rudufatiye runini kuko twabonaga kawunga ku mafaranga make hano iwacu Nyabihu, none ubu ikiro cyayo ni amafaranga 1200frw. Biraduhenda cyane, turasaba ko abashoramari bakongera bagasubukura imirimo rugakora."

Akarere ka Nyabihu kavuga ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ari cyo gifite inshingano zo kurureberera.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungurije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habanabakize Jean Claude yagize ati: "Nibyo koko rumaze igihe kinini rudakora ariko ruri mu maboko ya RDB, nibo bashinzwe kureba imikorere yarwo."

Mu makuru twahawe na bamwe mu baturage bavuga ko igihombo cy’urwo ruganda, cyatewe n’amafaranga y’inguzanyo rwafashe yo gukora imishinga y’uruganda, amafaranga y’inguzanyo anyerezwa n’ubuyobozi bwarwo, biruviramo igihombo gikabije, ndetase ruhita rufunga.

Haribazwa amaherezo yarwo mu gihe umukuru w’Igihugu ubwo aherutse gusura abaturage bo mu ntara y’Amajyepfo n’iburengerazuba yanenze abayobozi badaha agaciro inganda z’uturere cyane ko ziba zifitiye abaturage akamaro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru