Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Nyabihu: Visi Meya aratungwa agatoki mu gutonesha bamwe mu binura imicanga

Friday 2 February 2024
    Yasomwe na


Nyuma yaho Minisiteri w’ibikorwa remezo Dr Jimmy Gasore ategetse abakoraga ibikorwa byo kwinura imicanga mu migezi ya Giciye na Nyamutera babanza kujya kuzibura umugezi wa Rubagabaga, biravugwa ko bamwe batagiyeyo ahubwo bakomeje gukora ku manywa na n’ijoro, bikavugwamo akaboko ka Visi meya, Habanabakize.

Mu nkuru twabagejejeho mbere yavugaga ko abaturage bajaburaga umucanga bakomeje gutaka ubukene bitewe nuko boherejwe kubanza kuzibura ikiraro cya Rubagabaga, ibintu bavugaga ko bitabashobokera kuko batunzwe no kurya bavuye gukora ikindi uwo mucanga ukaba wuzuye igitaka batanawucuruza.

Uburyo kompanyi zimwe zanze kubanza kubahiriza amabwiriza ya Minisitiri, bivugwa ko Visi meya yaciye ruhinga aza gusura ahakorerwaga ibyo bikorwa byo kujabura umucanga, atangaza ko nta kavuyo ashaka aho, aberurira ko yemereye Company imwe yitwa Stone iyoborwa na Xavier ngo abe ariyo ikomeza gukora.

Kuri ubu ayo makompanyi yose yakoreraga muri ibyo birombe biherereye mu mirenge ya Rugera na Shyira ntabwo yigeze yemera icyo cyemezo cya Minisiteri.

Umwe muri abo baturage yagize ati: "Visi meya ubwe yaraje abwira Xavier ngo ntakavuyo ashaka, baba baratwirukanye ariko nuko Musanze bavuyemo, bakora bisanzuye ku manywa na n’ijoro, twebwe ntidukora kandi twese Minisitiri yadutegetse kujya kubanza kuzibura umugezi wa Rubagabaga, turibaza impamvu uyu muyobozi aza agashyigikira bamwe abandi akatwirukana."

Undi muturage yagize ati: "Barapakira buri munsi rwose, none se ko twebwe ntacyo dufute cyo gutanga, meya buri gihe aza hano gusura iki kirombe akabona barimo gukora. Bari badutegetse gukuraho umucanga twari dufite ubundi tukaba duhagaze twese ariko bamwe bakomeje kujabura kandi twese twaraje guhaha, njye mbibona nk’akarengane niba bamwe bakomeje gutoneshwa cyangwa twese bazadukomorere dukomeze dukore; ndetse iyo nijoro haje inkera gutabara zigasanga hari indi kompanyi irimo kujabura hari ukuntu mubigenza bakakureka."

Twifuje kumenya icyo umuyobozi uahyirwa mu majwi avuga kuri iki kibazo cyo gukomorera bamwe maze umuyobozi w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habanabakize Jean Claude avuga ko nta kompanyi nimwe ikora kuva Minisitiri yabategeka ko baba baretse ibyo bikorwa bakabanza kujya kuzibura Rubagabaga.

Yagize ati: "Ibyo bavuga ni ukubeshya; kompanyi zose twarazihagaritse ntabwo zikora, twazitegetse kujya gukorera Rubagabaga nkuko ibaruwa ya Minisitiri ibivuga kandi twanakoranye nabo inama, ubwo ababa batari bajyayo baba bari kurenga ku mabwiriza, bose barabizi nta muntu numwe ugomba kuba atariyo, turaza gushyiraho uburyo budasanzwe bwo gukurikirana."

Uyu muyobozi yakomeje agira ati: "Nukubeshya cyane, nta kompanyi nimwe dushobora gutonesha, ahubwo Kompanyi yaba iri gukora irenze kuri ayo mabwiriza yabihanirwa, tugiye gufatanya n’umurenge tubikurikirane."

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette aherutse kugirana na mamaurwagasabo yari yavuze ko, bifashishije aba baturage mu gihe gito ngo barebe niba hari umusanzu batanga kuri uyu mugezi wa Rubagabaga. Nyuma ngo bagombaga kugaruka aho basanzwe bakorera mu gihe cy’amezi abiri cyangwa atatu.

Mu mafoto mamaurwagasabo ifite ni uko hari kompanyi zimwe zigikorera aho babujijwe gukorera ibikorwa byo kujabura imica, gusa mu yandi makuru bamwe bavuga ko batakwemera kwicwa n’inzara bari kureba zahabu imbere yabo (umucanga mwiza ukunzwe kubakishwa wa Giciye) nk’uko basigaye bawita.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru