Tuesday . 17 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more
  • 10 March » Ibiciro byazamutseho 9.2 muri Gashyantare – read more

Nyagatare: Abakora mu marerero y’abana, bamaze amezi ane badahabwa agahimbazamusyi bemerewe

Thursday 20 November 2025
    Yasomwe na

Ababyeyi bakora mu irerero riherereye mu kagari ka Barija, umurenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare barataka kudahabwa agahimbazamusyi kandi barakemerewe ubu amezi akaba abaye ane ntacyo ubuyobozi bubafasha ndetse n’ibiribwa bahabwaga byo gufasha abana bikaba byarahagaze.


Abakora mu marerero barinubira kudahabwa ibyo bemerewe.

Ababyeyi twaganiriye ni abatuye mu mudugudu wa Burumba akagari ka Barija umurenge wa Nyagatare akarere ka Nyagatare bavuga ko bamaze amezi arenga ane ntagahimbazamusyi bahabwa Kandi batangira barabyijejwe ubu bikaba biri kubagora gufasha abana ntakintu bafite.


Urugo mbonezamikurire ruri mu mudugudu wa Burumba mu karere ka Nyagatare.

Uwitwa Akimana akaba ari umurezi w’abana yagize ati’’rwose bari baratwemereye ko bazajya baduha agahimbaza musyi ka cumi na bitanu buri kwezi ariko ubu amezi ararenga ane ntako duheruka mbese ubu ni ukwishakamo ubushobozi naho biragoye bamwe batangiye kubihagarika".

Aba babyeyi bifuzako bafashwa bakabona nibura ibitunga abana kuko ubu ntaburyo buhari. Amina Mukasekuru agira ati "nubwo badufasha bakaduha amafu wenda abana bakarya bakananywa agakoma kuko barasonza kubera ababyeyi bacitse intege bakimara kubona Leta ihagaritse nabo ntibagitanga ibiribwa by’abana tubonye rero ibyo byibanze urumva ko byadufasha".

Ubuyobozi bw’akarere ntacyo bwadutangarije kuri ibi bivugwa n’abaturage.


Ubuyobozi ntacyo buratangaza ku bivungwa n’aba baturage.

Mu karere ka Nyagatare amarerero menshi asa naho yahagaze bitewe nuko abayakoragamo babuze agahimbazamusyi ndetse bikaba bigira inkurikizi nyinshi zirimo kubona abana bandagaye mu muhanda ari benshi.

Fisto HAKIZIMANA

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru