Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Mu karere ka Nyagatare hongeye kwaduka indwara y’Uburenge mu nka, yagaragaye cyane mu murenge wa Musheri mu tugari 2 aka Nyamiyonga n’aka Nyagatabire ndetse inzego z’ibanze ndetse n’izifite mu nshangano ibijyanye n’ubuyobozi berekeje muri ako gace ngo barebere hamwe ingamba zafatwa bakumira ikwirakwira ry’iyo ndwara y’uburenge kugira ngo itagera n’ahandi.
Hari imibare itangazwa n’abashinzwe ubworozi ku rwego rw’umurenge wa Musheri bagaragaje ko iyi ndwara imaze gufata inka 29 zirimo inka 25 zo mu kagari ka Nyamiyonga n’izindi 4 zo mu Kagari ka Nyagatabire.
Aborozi muri rusange bo muri uyu murenge babwiye RBA ko ari indwara yabateye batiteguye, kandi yateye mu gihe kibi cy’izuba.
Iyi ndwara y’uburenge, bakunze kwita foot and mouth disease mu rurimi rw’Icyongereza, kuko ifata mu nzara z’inka ndetse no mu kanwa, ifata inka ntibashe kugenda no kurisha kuko icyo irishije cyose kiyibabaza mu kanwa.
Ubuyobozi bwite bwa Leta ndetse n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda zirimo kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo iyi ndwara ikumirwe idakwirakwira.
Ku ikubitiro, aborozi batuye muri turiya tugari bahawe amashitingi azabafasha kugira ngo inka zose zijye zinywera mu nzuri zazo, kuko bivugwa ko iyi ndwara yavuye aho inka zanyweraga ku muvumba zigahurirayo n’andi mashyo aturutse muri Uganda.
Mu rwego rwo kwirinda ko hari aho zizongera guhurira n’izindi, batanze izo shitingi mu rwego rwa nkunganire. Aborozi bose nibamara kuzihabwa bazacukura amariba hanyuma bashake uko bazana amazi avanwa mu muvumba asukwa hamwe bacukuye bagashyiramo amahema.
Gusa ngo nubwo bimeze gutyo hari imbogamizi yuko shitingi imwe bari gutanga ku mworozi, ihagaze amafaranga angina na 1080,000 RWF ariko harimo nkunganire ya Leta umworozi nawe akitangira 50% agera kuri 540,000RWF.
Ni mu gihe abaturage bo bavuga ko batewe batiteguye bakaba basa Leta kubafasha bati: "Leta nidufashe itwunganire, aya mafaranga tujye tuyatanga mu byiciro kuko kubonera rimwe amafaranga 540,000RWF muri iki gihe cy’izuba, amafaranga yavaga mu mukamo w’amata none uyu munsi ntitwanagemuye, ikindi twabonaga mafaranga tugurishije inka zacu, nimutwihanganire tujye tuyatanga mu byiciro.”
Igikomeye kurusha ibindi ni uburyo iyi ndwara yandura byihuse cyane kuko ngo iyo inka ihumetse umwuka virusi iyitera igenda 200km/h. Bishatse kuvuga ko inka imwe yahumera mu kagari kamwe indi iri mu 200km mu kandi ikaba iranduye mu isaha imwe gusa. Gusa ngo ishobora kwandurira mu mwuka cyangwa mu mata no mase. Gusa ikiza n’uko ngo ari indwara yandura cyane kandi ngo inka ishobora kuvurwa igakira.















