Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Nyamasheke: Hari ikiraro kidasiba kugwamo abagenzi

Wednesday 19 February 2025
    Yasomwe na

Abakoresha ikiraro cyo ku mugezi wa Kamiranzovu cyo mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke baratabaza ko ikiraro basanzwe bafite cyangiritse ku buryo butajya bwira hatagize umuntu ugwa mu mugezi ndetse ko hari uwaguyemo agapfa..

Iki kiraro gisanzwe gifasha abatuye mu Tugari twa Mubumbano, Ninzi na Rwesero, cyangijwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi iherutse kugwa igatuma umugezi wa Kamiranzovu wuzura.

Umwe mu baturage yabwiye Mama U rwagasabo ati: “Hagwamo abantu buri munsi (...), amaze kugwamo nk’abantu nka bane, umwe yarapfuye abandi babakuramo ari bazima.”

Aba baturage bavuga ko nubwo bazi ko hari uwahasize ubuzima ariko bajya bagerageza kwambuka iki kiraro, nubwo bitaba byoroshye kuko bacyambuka bakambakamba.

Bavuga kandi ko bamenyesheje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ariko bukaba bwarabimye amatwi ndetse na bo bakaba badafite ubushobozi bwo kuba bakora iki kiraro mu buryo burambye.

BANKUNDIYE Gilbert nawe yagize ati “Iki kiraro cyarasenyutse, nta moto yakinyuraho, cyadufashaga mu buhahirane, ari abahinzi niho banyuza umusaruro bawujyanye ku isoko. Cyasenywe nuko cyubatswe mu buryo butarambye, turasaba ubuyobozi ko bakitwubakira imvura itaragwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Desire avuga ko iki kibazo basanzwe bakizi, nk’ubuyobozi ariko ngo nta gahunda ihari yo gukora iki kiraro muri uyu mwaka kuko nta ngengo y’imari yacyo ihari.

Avuga ko umufatanyabikorwa basanzwe bakorana mu bijyanye no gukora ibikorwa remezo, azasura iki kiraro akareba uburyo hakubakwa ikiraro kigiye hejuru, ku buryo iki kibazo kizakemuka burundu.

Yakomeje agira ati: “Umuti urambye ni ukuhashyira ikiraro kinyura mu kirere gikomeye, ku buryo kidashobora kuba cyakongera gutwarwa n’amazi.”

ibikorwa remezo mu karere ka Nyamasheke biracyari bike ku buryo uretse ibiraro n’imihanda igendeka ni mbarwa, bikaba bikiri mu bidindiza itarambere ry’aka karere gafatwa nk’aka mbere gakennye kurusha utundi turere mu gihugu.

Uburyo bumwe busigaye bwo kugenda kuri iki kiraro ni ugukambakamba

Yanditswe na Sitio Ndori

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru