Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Nyuma y’uko tuburiye amaboko muri Jenoside ntidukwiye guheranwa n’agahinda-Mukeshimana Geraldine

Sunday 20 May 2018
    Yasomwe na

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gicurasi 2018, abayobozi, abakozi n’inshuti za Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI, n’ikigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga kiyishamikiyeho, NAEB, bibutse ku nshuro ya 24 abari abakozi b’iyi Minisiteri n’ibigo byose byari biyishamikiyeho basaga 700 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mbere yo gutangira igikorwa nyiri izina, abakitabiriye babanje gusura ingoro y’amatega y’urugamba rwo kubohora igihugu iri mu nteko ishingamategeko, berekwa ndetse banasobanurirwa urugendo rutoroshye rw’inkotanyi kugeza zihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Mu kiganiro cyatanzwe na Senateri Tito Rutaremara, yagarutse ahanini ku bugome ndengakamere iyi Jenoside yakoranywe ndetse n’umwihariko wayo.

Senateri Tito Rutaremara atanga ikiganiro

Senateri Rutaremara ati "Urugamba rwo guhagarika Jenoside rwaranzwe n’Ubwitange, kumvira no kugira icyerekezo cyimwe cyo kurokora Abatutsi bahigwaga na Leta mbi yaririho icyo gihe."

Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Kwibuka twiyubaka", Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Geraldine yavuze ko abanyarwanda badakwiye guheranwa n’agahinda, ati "Nyuma y’uko tuburiye amaboko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntidukwiye guheranwa n’agahinda. Tugomba gukora cyane tukiteza imbere".

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru