Wednesday . 22 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Obadiah Biraro yasimbujwe ku mwanya yari amazeho imyaka 10

Thursday 14 October 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Bimwe mu byemezo byavuye mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira 2021 iyobowe na Nyakubahwa Perezida Kagame Paul, birimo abayobozi basimbujwe mu myaka barimo na Obadiah Biraro wari umaze imyaka 10 ari Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG).

Obadiah Biraro yasimbujwe kuri uwo mwanya na Alex Kamuhire, utari usanzwe azwi muri guverinoma cyangwa mu bayobozi bakuru mu nzego za Leta.

Biraro yagiye ku mwanya w’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta tarikiya 1 Kamena 2011 azamutse mu ntera kuko yari amaze imyaka 6 akora muri urwo rwego nk’Umuyobozi Mukuru wungirije.

Yari azwi kuri uwo mwanya nk’Umuyobozi utarya indimi, udahishira abayobozi mu nzego za Leta bakoresha nabi imari n’umutungo by’igihugu mu bugenzuzi bw’urwego yari ahagarariye rukora buri mwaka mu bigo bikoresha ingengo y’imari ya Leta.

Mu bandi bashyizwe mu myanya mishya barimo Uwacu Julienne, wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe agashami ko Kwigira (Executive Director/Community resilience Department) muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Insingano Mboneragihugu.

Uyu Julienne Uwacu yari amaze iminsi mike avuye ku buyobozi bw’ikigega FARG cyavuyeho inshingani zacyo zikimurirwa muri Minisiteri yahawemo umwanya.

Undi wahinduriwe umwanya ni Nadine Umutoni Gatsinzi wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imikurire no kurengera umwana cyayobowe igihe kinini na Dr Anitha Asiimwe.

Inama y’Abaminisitiri kandi yagize ACP Rose Muhisoni Komiseri Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS.

Yari asanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Ishami rya Polisi rishinzwe Imikoranire ya Polisi n’Abaturage, (Community Policing), agiye muri RCS asimbuye Jeanne Chantal Ujeneza wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe Ubutegetsi n’Imari.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru