Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

PEREZIDA KENYATTA YATUNGUYE ABAKIRISITU UBWO YAGERAGA KU KILIZIYA WENYINE NTA BURINZI

Monday 18 March 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na Romeo Imfurayabo
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya kuri iki Cyumweru, itariki 17 Werurwe yatunguye abakirisitu bari bari mu rusengero ubwo bagiraga gutya bakabona bicaranye nawe nta burinzi ubwo ari bwo bwose afite, aho bivugwa ko uyu mugabo akunze kwicisha bugufi mu gihe atari mu kazi.

Kuri iki Cyumweru, Perezida Kenyatta ngo yatunguye abakirisitu kuri Bazilika yitiriwe Umuryango Wera (Holy Family Basilica) nyuma yo kujya mu misa ari wenyine.

Mu mupira w’amaboko magufi wo mu bwoko bwa Polo n’ipantalo ya kaki ngo Perezida Kenyatta yinjiye mu kiliziya yiyoberanyije bitungura abari mu kiliziya babashije kumuca iryera nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Nairobian.

Amakuru akavuga ko ari nyuma yo gusohoka mu modoka ye Mercedes G-Wagon yirabura yari atwaye, abantu bamenye ko perezida ahageze batangira kubyiganira kumusuhuza.

Iyi ngo ikaba ari inshuro ya kabiri Perezida Uhuru Kenyatta agaragaye yitwaye ubwe nyuma y’aho yaherukaga kugaragara muri iyi modoka n’ubundi yitwaye mu mubyigano w’andi mamodoka.

Perezida Kenyatta ngo akunze kwiyoberanya agakora urugendo wenyine nta burinzi
Ibi byabaye mu myaka itanu ishize ubwo umupolisi wo kumuhanda yatungurwaga nyuma yo guhagarika imodoka itaragaragazaga ko ari iy’umuyobozi, yahagarara Kenyatta agafungura ikirahuri akigaragaza mbere yo kwemererwa gukomeza.

Icyo gihe ngo yagize ati: “Ni mimi ofisa, fungua (Ni njyewe ofisiye, fungura.)”

Mu mwaka ushize nabwo kandi ngo Perezida Kenyatta yagaragaye agura ubunyobwa ku muhanda witiriwe ubwigenge (Uhuru Highway). Video yagiye ahagaragara imugaragaza avugana n’abana bari bari kugurisha ubunyobwa aho umwe muri bo yamubajije ati: “Uragura?”, undi nawe mu kumusubiza agira ati: “Birahagije uyu munsi, namaze kugura”. Akaba yarasubizaga arimo no guhekenya ubwo bunyobwa.

Ubwo umwe muri abo bana wari wamuvumbuye ngo yahise amusaba amafaranga nawe akura ibandari ry’amafaranga mu mufuka ariha agatsiko k’abo bana arababwira ngo bagabane.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru