Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

UMUHANZI CUBAKA ATI :NAHISEMO GUKORA UMUZIKI UHIMBAZA IMANA UBUZIMA BWANJYE BWOSE

Thursday 21 March 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na Pierre Romeo
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana zikoze mu njyana ya Jazz “Cubaka”akaba anasengera mu Itorero Restoration church i Masoro aratangaza ko yahisemo gukora muzika ihimbaza Imana ubuzima bwe bwose.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru cy’Isezerano.com dukesha iyi nkuru ,aho yasobaraga cyane ku mwuga akora w’ubuhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana zicuranze mu njyana ya Jazz ikunzwe gucurangwa cyane n’abirabura bo muri Amerika.

Yagize ati :”maze gukora ibitaramo byinshi bya Jazz ubu nkaba ndi gutegura tuwa mu mezi atandukanye kuko buri kwezi nkora Jazz. Jazz ni umuziki dukunda kumva hanze cyane cyane ku birabura b’Abanyamerika,ariko ni umuziki mwiza uryoshye,ufite umwihariko w’ubuhanga”.

Umuhanzi Cubaka yanakomeje avuga ku buzima bwe bwa muzika aho asobanura ko yagiye muri muzika ari umwana muto ,akaba yaranahisemo gukora umuziki uhimbaza Imana ubuzima bwe.

Ati :”navukiye muri Congo,ndangije amashuri yisumbuye mpita ninjira muri muzika kuko narayikundaga kuva nkiri umwana nuko Imana ibimfashamo ababyeyi nabo baranshyigikira,mpitamo gukora umuziki uhimbaza Imana ubuzima bwanjye bwose”.

Umuhanzi Cubaka ni umuhanzi akaba n’umucuranzi w’indirimbo zihimbaza Imana ,gusa nawe ngo ajya ahura n’imbogamizi z’amafaranga ariko akemeza ko ikizima ari ugukoresha neza na make uba ufite ku bw’icyubahiro cy’Imana. ubu akaba ari gutegura igitaramo cyagutse cya Jazz kizaba tariki 20/10/2019, akaba azatumiramo amatsinda akomeye yahano mu Rwanda .

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru