Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere RGB rwatangaje komite y’abantu batanu bayobowe na Pastor Ndayizeye Isaii nk’umuyobozi wa komite y’inzibacyuho akaba anahagarariye umuryango wa ADPER mu rwego rw’amategeko.
Ni nyuma y’uko uru rwego rwafashe ikemezo cyo gukuraho inzego zose z’ubuyobozi z’umuryango ushingiye ku myemerere wa ADEPR rukanakura mu nshingano abari abayobozi mu nzego nkuru kubera ko batabashije kubahiriza inshingano ziteganywa n’amategeko.
Mu itangazo RGB yashyize ahagaragara none tariki ya 8 Ukwakira 2020, yashyizeho komite iyobora ADEPR mu gihe cy’inzubacyuho igizwe n’abantu batanu barimo Pastor Rutagarama Eugene wungirije Pastor Ndayizeye, Pastor Budigiri Herman nk’umuyobozi Nshyingwabikorwa muri ADEPR.
Iyi komite kandi riimo Madamu Umuhoza Aulerie nk’umuyobozi ushinzwe umutungo, imari n’imishinga, hamwe na Madamu Gatesi Vestin nk’umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi muri ADEPR.
Iyi komite guhera uno munsi yahawe inshingano enye zirimo kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere n’inzego z’imirimo ndetse n’imikorere n’imikoranire muri ADEPR.
Gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR, gukoresha igenzura ry’imikorere, abakizi n’umutungo by’itorero kugira ngo rifashe muri ayo mavugurura.
Hari kandi n’inshingano yo kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR.
Umuryango wa ADEPR wari usanzwe ufite umuvugizi Re. Pastor Karuranga ari afatanyije n’abandi bose banenzwe ubushobozi buke mu gukemura ibibazo bimaze iminsi bivugwa muri uwo muryango.
MUTUNGIREHE SAMUEL


















