Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 23 March » Sudan: Imirwano yabaye kuri Eid yahitanye abasaga 64 – read more
  • 23 March » OTAN: Ntitwahamya ko Iran ifite Missiles zarasa mu bulayi – read more
  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more

Perezida Duterte uzirana n’abanywa ibiyobyabwenge yivanye muri politiki

Saturday 2 October 2021
    Yasomwe na

Perezida wa Philippine, Rodrigo Duterte, yatangaje ko ibyo guhatanira kuzaba Visi-Pereida abivuyemo, ndetse asezera ku muri politiki y’iki gihugu.

Uyu mugabo w’imyaka 76 ufatwa nk’umunyagitugu ku butegetsi bwe akaba anazirana cyane n’abakoresha ibiyobyabwenge, yatunguranye afata iki kemezo mu gihe yari aherutse gutanagza ko aziyamamariza ku mwanya wa Vice-Perezida mu gihe manda ye nka Perezida iri ku musozo, hitegurwa amatira umwaka utaha wa 2022.

Yagize ati “Mu bigaragara Abanya-Philippine babona ko ntabikwiriye ndetse byaba ari ukutubahiriza itegeko nshinga ndamutse ngarutse nka visi perezida.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi ntangaje ko ngiye kuva muri politiki."

Duterte, yagiye ku butegetsi mu 2016; byari biteganyijwe ko aziyamamaza ku mwanya wa Visi Perezida mu matora ateganyijwe mu 2022.

Itegeko nshinga ntirimwemerera kongera kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida kuko rigena ko umukuru w’igihugu ategeka manda imwe y’imyaka itandatu.

Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko ari amayeri Duterte arimo gukina kugira ngo umukobwa we, Sara Duterte-Carpio, aziyamamarize kuba Perezida mu matora amaze kumuharurira inzira.

Sara Duterte asanzwe ari umuyobozi w’Umujyi wa wa Davao wo mu Majyepfo, mu minsi ishize aherutse gukwirakwiza ubutumwa bugaragaza akayihayiho ko kwicara ku ntebe iruta izindi muri Philippine.

Ni mu gihe ariko Duterte-Carpio, wasimbuye se ku mwanya w’ubuyobozi bw’Umujyi wa Davao, mu kwezi gushize yavuze ko adateganya kwiyamamaza kuko we na se bemeranyijwe ko umwe muri bo ari we uzabikora mu 2022.

Ibi bivuze ko kutiyamamaza kwa Duterte byaba ari uguharurira inzira umukobwa we.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru