Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ku gicamusi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 15 Werurwe 2023 nibwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) Gianni Infantino bafunguye Kigali Pelé Stadium yahoze yitwa Stade Regional de Kigali iherereye i Nyamirambo.
Ni umuhango wabaye habura amasaha make kugira ngo u Rwanda rwakire Kongere ya 73 igiye kubera mu Rwanda guhera tariki ya 16 Werurwe 2023.
Kigali Pele Stadium bayifunguye nyuma y’uko bari basabwe kuyivugurura ndetse ubu ikaba yemerewe gukinirwaho imikino itandukanye.
Nyuma yo gutabaruka kw’Umunyabigwi muri ruhago Pele Ishyirahamwe FIFA ryasabye ibihugu binyamuryango kuzagena stade imwe mu gihugu ikamwitirirwa mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kwibuka ibyo yakoze muri ruhago ikunzwe na benshi ku Isi. U Rwanda rwahisemo kumwitirira Stade yahoze ari Regional ya Kigali.
Mu gufungura iyi Stade ya Kigali Pele Stadium, Perezida Kagame yashimiye byimazeyo Gianni Infantino uyobora FIFA uburyo bahisemo guha u Rwanda amahirwe yo guhuriza abantu bose hamwe by’umwihariko, kuri Pele Stadium.
Ati: "Tubashimiye kubana natwe muri aka kanya; ndashaka kugushimira Gianni Infantino kuduha aya mahirwe yo guhuriza aba bantu bose hano mu gihe dufungura iyi Stade yitiriwe Pelé, ni ahantu hagenewe abakobwa bakiri bato n’abahungu bahurira hamwe bagakina, bashaka kwigira ku munyabigwi Pelé."
Perezida wa FIFA Gianni Infantino nawe yagaragaje imbamutima ze maze avuga ko bishimiye kuba mu Rwanda mu gihe hagiye kubera Inama ya Congress ya 73.
Ati: "Uyu munsi twazanye Isi yose mu Rwanda kubera umupira w’amaguru ari ikintu gihuza Isi; twishimiye kandi gufungura iyi Kigali Pelé Stadium. Pelé ni umupira w’amaguru kandi ni ngombwa ko tumuha icyubahiro nubwo yadusize."
Ku ikubitiro kandi biteganijwe ko iyi Stade ikinirwaho imikino itandukanye y’irushanwa rihuza amakipe y’abakinnye umupira w’amaguru nka kimwe mu bikorwa bishamikiye ku Nteko Rusange ya 73 ya FIFA igiye kubera mu Rwanda.
Nyuma yo gufungura Kigali Pele Stadium, hakinwe umukino wahuje ikipe y’u Rwanda yarimo Perezida Kagame na Jay Okocha yaje no gutsinda iya FIFA yarimo Gianni Infantino n’umunya-Brazil Cafu 3-2






















