Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko nyuma y’ibisasu ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zarashe ku Rwanda, Perezida w’u Rwanda yabwiye mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi ko byashobokaga ko ingabo z’u Rwanda zisubiza ko kandi iyo bikorwa byari kuba byubahirije amategeko.
Ibi Minisitiri Biruta yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bayobozi bitabiriye inama yiga ku kibazo cy’iterabwoba yabereye i Malabo ku wa 28 Gicurasi 2022.
Iyi nama yabaye nyuma y’iminsi mike ingabo za Congo (FARDC) zirashe ku butaka bw’u Rwanda, mu Kinigi mu Karere ka Musanze no mu Gahunga mu karere ka Burera ndetse nyuma y’aho zigashimuta abasirikare babiri b’u Rwanda nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda, MINADEF.
Ibyo bisasu byatewe nyuma y’igihe FARDC ihanganye n’abarwanyi b’umutwe wa M23 iki gihugu kivuga ko uterwa inkunga n’u Rwanda.
Minisitiri Biruta yabwiye abari muri iyo nama ko bibabaje “Uburyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yihutiye gushyira iki kibazo k’u Rwanda kugira ngo yirengagize inshingano zayo.”
Yagize ati “Hejuru y’ibyo Congo yagiye igerageza inshuro nyinshi gushyira u Rwanda mu bibazo byayo bwite bijyanye n’umutekano. By’umwihariko hamaze iminsi hari ibikorwa by’ubushotoranyi by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo k’u Rwanda birimo no kurasa ku butaka bw’u Rwanda, ibikorwa ubundi mu busanzwe bitakwihanganirwa.”
Biruta yagaragaje ko ibisasu byarashwe n’ingabo za Congo k’u Rwanda ari ubushotoranyi, byakomerekeje abantu ndetse bisenya n’inzu.
Ati “Ubu bushotoranyi buherutse kuba mu cyumweru gishize, ubwo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zarasaga ku butaka bw’u Rwanda zakomerekeje abasivile ndetse birasenya.”
Yavuze ko ubu bushotoranyi bwaje bukurikira ubwari bwakozwe n’ubundi n’ingabo za RDC ku wa 19 Werurwe 2022 na bwo zirasa ku butaka bw’u Rwanda.
Igihe cyanditse ko Minisitiri Biruta yagaragarije abari muri iyi nama ko byari kuba byubahirije amategeko iyo ingabo z’u Rwanda zihitamo gufata icyemezo cyo gusubiza na zo zikarasa kuri Congo.
Biruta ati “Nubwo byari kuba byubahirije amategeko iyo u Rwanda rusubiza, twahisemo ko urwego rushinzwe gukurikirana ibibazo bihuza imipaka rukora iperereza kuri ibi bikorwa by’ubushotoranyi.”
“Reka nibutse ibi umuvandimwe wanjye wo muri Congo: Namubwiye ko u Rwanda rufite uburenganzira bwo gusubiza. Ibi kandi Perezida wacu Paul Kagame yabisobanuriye mugenzi we wa Congo mu buryo busobanutse neza.”
Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022, nibwo mu Karere ka Musanze humvikanye ibisasu yarashwe biturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byaguye mu Mirenge ya Kinigi na Nyange bikomeretsa abaturage n’ibikorwa byabo birimo inzu bikangirika.















