Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Perezida Kagame yagaragaje uko urubyiruko rwatera imbere

Tuesday 7 May 2024
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame yeretse urubyiruko inzira ebyiri rwanyuramo rwiteza imbere, zigaruka cyane kubyo rukorera igihugu binyuze mu bikorwa bidahemberwa.

Yabitangaje kuri uyu wa kabiri, tariki ya 7 Gicurasi 2024, ubwo yaganiraga n’urubyiruko rw’Abakorerabushake rusaga 7500 rwateraniye i Kigali mu Isabukuru y’imyaka 10 bamaze mu bikorwa bidahemberwa, bazwi nka "Youth Volunteers".

Ni urubyiruko rwaturutse mu turere twose tw’igihugu ruhagarariye abandi batandikanye bagera kuri miliyoni 2 bahuriye muri ibyo bikorwa byo gutanga umusanzi mu buryo butandukanye burimo kubakira abatishoboye, imiganda, isuku, ubujyanama n’ibindi igihugu kibifaahishamo cyangwa ibyo bibwiriza gukora.

Perezida Kagame yabashimiye imirimo bakora ubwitange uru rubyiruko rugira.

Nyuma yo kugira bimwe abakosora mu kibonezamvugo ku kinyarwanda kitanoze ajya yumvana bamwe, Perezida Kagame yavuze ko bakwiye no kugira umuco ikwiye.

Perezida Kagame yavuze ko umuco wo gukorana ari wo utuma buri umwe yiteza imbere, iterambere igihugu cyifuza rigerwaho kuko riva mu bufatanye.

"Nta muntu ubaho wakora wenyine adakoranye n’abandi ngo uburyo bwo guteza abantu imbere ni guteza igihugu imbere bishoboke".

Umukuru w’Igihugu yijeje urubyiruko ko "igihugu cyose gifite abantu nkamwe bagera nko kuri miliyoni ebyiri zisaga, bagira ibikorwa nkibi mukora mudahemberwa ndetse akenshi mudashimirwa ku mugaragaro ariko mukabikora muzi icyo mukora kandi muzi ko mwikorera, ni byiza rwose nagira ngo mbashimire."

"Nta bwoba ndetse bwo gukora ibintu bizima. Gukorera ubushake ni ugukora ikintu kizima, mukomereze aho rero!"

Perezida Kagame yaboneyeho gusaba inzego zibishinzwe kumva ko gukorana kw’uru rubyiruko bitagarukira aho gusa ahubwo bikwiriye kuvamo no kumenyana, gutabaraba n’ibindi.

Ati: "Ndetse tukamenyana ku buryo umwe muri twe m, bamwe muri twe bahuye n’ikibazo runaka bakagobokwa n’abandi bagenzi babo."

Mu bindi Perezida Kagame yaganiriye uru rubyiruko ruturutse mu Nguni enye w’Igihugu no mu Murwa mukuru Kigali, birimo kubibutsa ko imyaka yabo mito bafite bakwiye kuyitondamo, bakayibyaza umusaruro aho kuyangirikiramo.

Yagize ati: "Urubyiruko nkamwe, imbaraga mufite, ubushake mufite mugomba kwigeza kuri byinshi, mugomba gukorana mukageza igihugu kuri byinshi ndetse n’ababyeyi banyu n’imiryango yanyu."

Ati: "Iyi myaka yanyu rero murimo, mwebwe, ni imyaka y’amahirwe menshi, ni imyaka nabwo iyo utayikozemo ibyo wagombaga gukora, ibyo utakaza ushobora kubitakaza imyaka yindi yose iri imbere yawe.

Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko ’ntimuzabe abantu bategereza ko hari ibintu leta igomba kubagezaho, leta ifitiye inshingano ariko leta ninde se ko ari mwe; igihe mutayifashije, mutayishyigikiye, mutakoranye nayo ntabyo izagira abo igezaho ibyo nifuza.’

Foto:Igihe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru