Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more
  • 6 July » Neymar yasezeye gukinira ikipe ya Brazil – read more
  • 24 June » Musanze: JADF yatangaje ko amafaranga y’ingengo y’imari yikubye gatatu muri uyu mwaka – read more
  • 23 June » Ishyaka ryacu rishyize imbere imibereho myiza y’Abaturage, Senateri Dr Frank Habineza – read more
  • 15 June » Abapolisi bo muri Pakistan bibeshye barasa ku muryango w’Abanya-Australia, umwana ahasiga ubuzima – read more

Perezida Kagame yaherekeje Jinping uyobora u Bushinwa

Tuesday 24 July 2018
    Yasomwe na

Perezida Kagame na Madamu ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 23 Nyakanga, baherekeje Perezida w’u Bushinwa wari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Perezida Jinping yageze mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga, bukeye bwaho yakirwa muri Village Urugwiro na Perezida Kagame ndetse ibiganiro bagiranye biganisha ku isinywa ry’amasezerano 15 y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Nyuma y’iki gikorwa, Perezida Kagame yamwakiriye ku meza muri Kigali Convention Centre aho yavuye akomereza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zirushyinguyemo.

Umugore we Peng Liyuan usanzwe ari n’Intumwa yihariye ya UNESCO mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, yasuye ishuri ry’abakobwa rya FAWE riherereye ku Gisozi ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.

Xi Jinping yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere yerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitabiriye inama ihuza ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu izwi nka “BRICS”, birimo Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru