Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more
  • 26 March » Gushyiraho amabwiriza y’amadini si ukuyahutaza- Perezida Kagame – read more
  • 26 March » Umushinga w’Itegeko rigena umushahara fatizo wabaye agateranzamba. – read more
  • 24 March » Kurya inyama z’inkoko zapimwe bikurinda indwara, Dr Simbarikure – read more

Moses wa Moshion yongeye gutabwa muri yombi

Tuesday 22 April 2025
    Yasomwe na

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwongeyevrwataye muri yombi Turahirwa Moses usanzwe ari umuyobozi w’inzu y’imideli ya Moshions, nubundi azira gukoresha ibiyobyabwenge.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, aho yagize ati“Ni byo koko Turahirwa Moses yarafashwe akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge nkuko bigaragazwa n’ibisubizo by’ibipimo byafashwe bikanapimwa n’abahanga bo muri RFI [Rwanda Forensic Institute].”

Dr. Murangira abajijwe niba ibiyobyabwenge barasanze ari byo bituma agaragaza imyitwarire amaranye iminsi yanenzwe n’abatari bake, Umuvugizi wa RIB, yagize ati “Ingano y’ibiyobyabwenge basanze mu mubiri we ni nyinshi cyane, ntabwo twakwirengagiza ko bigira uruhare mu byo akora. Ku bindi, iperereza rirakomeje.”

Si ubwa mbere Turahirwa akurikirwanyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge kuko no mu 2023 yakurikiranyanyweho ibyaha bisa nk’ibi gusa aza gufungurwa by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru