Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Perezida Kagame yahinduye abayobozi mu Gisirikare na RCS

Tuesday 6 June 2023
    Yasomwe na

Ku mugorona ushyira kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6/6/2023 Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yahinduye bamwe mu bayobozi b’igisirikare agira Mr Juvenal Marizamunda Minisitiri w’Ingabo.

Lt Gen Mubarakh Muganga yahise agirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Marizamunda asimbuye Maj Gen Albert Murasira wari kuri uwo mwanya kuva mu Ukwakira 2018. Yari asanzwe ari Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), umwanya yagiyeho mu 2021 avuye muri Polisi y’u Rwanda.

Juvenal Marizamunda wayoboraga RCS yagizwe Minisitiri w’Ingabo

Marizamunda yahoze ari umusirikare kuko yimuriwe muri Polisi mu 2014, icyo gihe yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel.

Ni mu gihe Lt Gen Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yari asanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Yasimbuye Gen Jean Bosco Kazura, wagiyeho mu 2019.

Lt Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

Umwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka wahise uhabwa Maj Gen Vincent Nyakarundi, wari usanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare.

Yahise asimburwa by’agateganyo mu butasi bwa gisirikare na Colonel Francis Regis Gatarayiha, n’ubundi wari usanzwe amwungirije. Uyu mbere yaho yayoboye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka.

Mu bandi bashyizweho, Maj Gen Alex Kagame yagizwe Umuyobozi w’ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique, abisikana na Maj Gen Eugene Nkubito wagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu ya RDF, ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Colonel Theodomir Bahizi yagizwe Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’urugamba mu Ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique.

Muri izi mpinduka kandi, Lt Col Augustin Migabo yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel, agirwa Umuyobozi wungirije w’umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda, Special Force Command.

Urwego rushinzwe Igorora rwahise ruhabwa umuyobozi mushya, Brig Gen Evariste Murenzi, wasimbuye CG Marizamunda. Gen Murenzi yari asanzwe ari Umuyobozi wungirije wa diviziyo ishinzwe ibikorwa byihariye.

Mu bahawe imyanya kandi harimo Jean Bosco Ntibitura, wagizwe Umuyobozi Mukuru mu Rwego rushinzwe Iperereza n’umutekano w’igihugu, NISS, ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu. Uyu mwanya wahozemo Gasana Alfred wagizwe Minisitiri w’Umutekano mu 2021.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru