Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa z’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri RDC (CENCO) n’abahagarariye andi matorero ya gikiristu (ECC) bagirana ibiganiro byerekeye ku buryo haboneka amahoro n’imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi.
Ni uruzinduko aba bihaye Imana bagiriye mu Rwanda kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 gashyantare 2025, nkuko ikinyamakuru Actualite cyabyanditse.
Mu minsi ishize, izi ntumwa zabanje guhura na Perezida wa DR Congo, Felix Anthoine Tshisekedi i Kinshasa, nyuma yaho bahura n’abayobozi b’ihuriro rya AFC/M23 i Goma, barebera hamwe uko amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa DR Congo yashakirwa umuti.
Aba bihaye Imana bavuga ko bo nta ruhande rwa Politiki bahengamiyemo, bityo ariyo mpamvu bari gushakira umuti w’ikibazo mu nzira ya gikirisitu bayobotse ngo barebe ko nayo yatanga umusanzu mu kubanisha mu mahoro abaturanyi.
Yanditswe na Samuel Mutungirehe