Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Perezida Kagame yababajwe kandi anenga abayobozi badakemurarira ku gihe ibibazo by’abaturage, ahereye ku rugero rw’ikibazo cy’aborozi bo ku ishyamba rya Gishwati bamaze imyaka ibiri bataka ko hari inyamanswa yica inka z’abo ariko abayobozi bakicecekera ntibagire icyo bagikoraho kugeza ubwo aborozi ubwabo ari bo batangiye gutakira kumbuga nkoranyambaga (Social Media).
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu ijambo yavuze ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma, ari bo Minisitiri mushya w’Ibikorwa Remezo, Dr. Nsabimana Ernest na Eng. Patricia Uwase wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri.
Ni ikibazo giherutse kugaragazwa n’umusore umaze kuba Kimenyabose ku rubuga rwa Twitter , Ngabo Karegeya, cy’uko aborozi bo mu Bigogwe, ku ishyamba rya Gishwati-Mukura hari igisimba cyaryaga inyana z’imitavu n’abajigija, buri munsi akabyuka yerekana inyana cyariye kugeza ubwo atangiye no gutabaza inzego zo hejuru ko ikibazo kimaze gufata indi ntera, aho cyari kimaze kurya izirenga inyana zigera kuri 50 nta rwego na rumwe ruragira icyo rugikoraho.
Perezida Kagame yagize ati “Ejo bundi aha, ndeba social media kenshi, nza kubona abaturage batakamba kuri social media, bavuga inyamanswa zabamariye amatungo hari na Gishwati muri Nyabihu. Mbibonye mfata telephone nterefona abayobozi bamwe, mpera ku b’umutekano, mbaza aba polisi nti ibi bintu murabizi mwabibonye, aha hantu murahaba murakurikira? Bati twabibonye, ibi byanditswe n’igihe bimaze n’amatungo y’abaturage amaze kwicwa n’izo nyamanswa murabizi, mwari mubizi icyo gihe cyose?
Rwose nat soni, nta ki, ambwira ko bari babizi; umuyobozi nterefonye wese akambwira ko bari babizi, ndababaza nti ok, mwari mubizi, habaye iki, mwakoze iki? Bagatangira bakambwira noneho ko bagiye gutangira kubikora. Nkababaza nti ntabwo ari cyo kibazo nabazaga, ikibazo nabajije ni ukuvuga ngo mumaze igihe mubizi mwakoze iki, ntabwo nkubajije ngo mugiye gukora iki, ndakubajije ngo mwakoze iki cyangwa mwabujijwe n’iki kugira icyo mukora.”
Yakomeje agaragaza uko abayobozi yabajije bamusubije, ati “Arambwira ngo icyo kibazo barakizi guhera mu 2019. Hamaze gupfa amatungo arenze 50, inyana z’inka. Ubwo abayobozi, iyo ndwara iba iri mu bayobozi umuntu ayivura ate, ni iyihe, mwe muyumva mute, kandi ko bigenda bikagera kuri buri wese uri hano, wicaye hano n’abandi badahari. Tuvuge ko se nta muyobozi uzi cyangwa ugera muri Nyabihu cyangwa bajyayo ariko bakajyanwayo n’ibindi bitari ukureba ibiri muri Nyabihu, ibibazo byo gukemura bihari, guhera mu 2019?”
Umukuru w’igihugu yakomeje kubanenga ko atari gusa mu bijyanye n’icyo kibazo bagaragajemo kurangara no kutita ku mibereho y’abaturage ahubwo no mu bindi ajya arinda kubibariza ubwe niba bari bazi ibibazo birimo kumugeraho.
Ati “Uvuze ngo ntubizi nabyo umuntu yakwibaza uyu Minisitiri ureba ahangaha cyangwa undi muyobozi uri aha utamenya ibintu biri mu gihugu bigirira nabi abaturage ubundi we amazi iki, abereyeho iki?”
Perezida Kagame yabasabye kwikebura bakumva ibibazo abaturage bafite nk’abo bashinzwe kwitaho bakagabanya kuvuga cyane ahubwo bagakora cyane.



















