Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Perezida Kagame yashimye ko Kabila yubahirije Itegeko Nshinga

Friday 17 August 2018
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame unayoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yashimiye umwanzuro uherutse gufatwa na Perezida Joseph Kabila wo kutiyamamaza, abigaragaza nk’intambwe yo kubahiriza ibyemeranyijweho n’abaturage ba RDC.

Perezida Kagame yabigarutseho mu nama ya 38 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye muri SADC.

Igiye kumara iminsi ibiri mu Mujyi wa Windhoek muri Namibia, aho yatumiwe nk’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Perezida Kagame yashimye SADC akazi yakoze mu bibazo bya politiki n’umutekano mu bihugu birimo Lesotho, Madagascar, Comores na Zimbabwe, anagaruka ku bibazo by’amatora biri muri RDC.

Yagize ati “Turashima ibikorwa biheruka bigaragaza ikurikizwa ry’Itegeko Nshinga n’amasezerano yo ku wa 31 Ukuboza 2016. Iyi ni intambwe ikomeye nk’uko byemeranyijweho n’abaturage b’iki gihugu gikomeye. Mbijeje ubufasha bwa AU igihe muzaba muyikeneye nk’umufatanyabikorwa.”

Amasezerano yo ku wa 31 Ukuboza 2016 yagezweho mu biganiro byayobowe n’Inama y’Abepisikopi Gatolika, yemerezwamo gahunda y’inzibacyuho n’inzira izakurikizwa hagategurwa amatora.

Perezida Joseph Kabila wasoje manda yemererwa n’Itegeko Nshinga ariko ntahite arekura ubutegetsi, ntari mu bari guhatana mu matora ateganijwe mu Ukuboza ndese ihuriro ry’abamushyigikiye ryatanze Ramazani Shadary nk’umukandida.

Perezida Kagame yavuze ko uretse ibirebana n’imibereho y’abaturage, hari ibibazo by’umutekano kuri uyu mugabane bigira ingaruka zirenga igihugu kimwe bikagera no ku bindi, bigasaba ubufatanye kugira ngo bikemurwe.

Afurika ikwiye kurushaho gushyira hamwe

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye gufatanya mu gushaka umuti ku bibazo umugabane ufite, ashimangira ko iterambere rirambye n’umutekano bizashingira ku gushyiraho uburyo bworohereza urubyiruko kubyaza umusaruro ubushobozi rwifitemo.

Yavuze ko ibihugu bigomba guhuza imbaraga ariko intego za buri gihugu ntizirengagizwe, kuko gushyira hamwe atari amahitamo bakwiye gutekerezaho umwanya munini, ahubwo ari nk’ihame.

Yashimangiye ko amateka yerekana ko ibihugu bigira imbaraga nyinshi bishyize hamwe ariko bikazirikana n’inyungu za buri gihugu cyaba gito cyangwa kinini.

Yakomeje agira ati “Imyitwarire igabanya icyizere hagati yacu nko kuvuga ikintu tugakora ikinyuranye nacyo, guhangana n’abaturanyi, ibyo bituma tugenda gahoro. Nta n’umwe wunguka ahubwo birangira turi guteza imbere inyungu z’abanyamahanga bungukira mu kwicamo ibice kwa Afurika.”

Perezida Kagame yavuze ko SADC imaze gutera intambwe ikomeye ku buryo ukwiye kubera urugero ibindi bice bya Afurika.

Yanashimangiye ko amasezerano y’isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, natangira gukurikizwa, azongera urwego rw’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika akanazamura ijwi ry’uyu mugabane igihe uganira n’abandi ku rwego rw’Isi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru