Perezida Kagame yagize Dr. Musafiri Ildephonse Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuye Dr. Mukeshimana Geraldine wari umaze imyaka 8 kuri uwo mwanya.
Dr Musafiri, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mushya yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi guhera muri Kanama 2022.
Mbere yaho yari Dr Ildephonse Musafiri yari asanzwe ari umuyobozi w’akanama gashinzwe ingamba na politiki za leta mu biro bya Perezida.
Ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Banki Nkuru y’u Rwanda, akaba umwalimu mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ubukungu n’ubucuruzi, aho yigishije ndetse akaba umuyobozi w’agashami k’ubukungu.
Ubushakashatsi yakoze bwibanda ku iterambere ry’ubukungu na politiki za leta by’umwihariko ubusesenguzi kuri politiki zo kurandura ubukene n’ubusumbane, iterambere ry’ubuhinzi n’ibiribwa.
Ni umugabo ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Bonn mu Budage.
Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yacyize muri Kaminuza y’u Rwanda.
Musafiri abaye Minisitiri mu gihe ibiciro by’ibiribwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje kwiyongera birimo n’iby’ibihingwa byera imbere mu gihugu.
Impinduka mu rwego rw’Ubuhinzi ntizakozwe kuri Minisitiri gusa, zakozwe no ku Muyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, RAB, aho Dr. Telesphore Ndabamenye yagizwe umuyobozi wacyo asimbuye uwari umazemo iminsi 31 gusa.
Muri iri tangazo rya tariki 2 Werurwe 2023, Muri RAB kandi Madame Clarisse Umutoni yagizwe Umuyobozi mukuru ushinzwe imari.