Friday . 19 September 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 September » UMUTINGITO WISHE ABANTU 600 MURI AFGHANISTAN – read more
  • 1 September » Amakuru y’imikino agezweho, Arsenal yatakaje umukino itsinzwe na Liverpool. – read more
  • 1 September » Nyagatare: Batwarwa abakiriya n’abadatanga imisoro – read more
  • 30 August » Nyaruguru: Amashuri adahagije atuma bamwe mu babyeyi bohereza abana babo kwiga i Huye – read more
  • 29 August » Rubavu: VJN, yahembye urubyiruko rwagaraje imishinga yahize iyindi – read more

Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w’Ubuhinzi n’ubworozi

Friday 3 March 2023
    Yasomwe na

Perezida Kagame yagize Dr. Musafiri Ildephonse Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuye Dr. Mukeshimana Geraldine wari umaze imyaka 8 kuri uwo mwanya.

Dr Musafiri, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mushya yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi guhera muri Kanama 2022.

Mbere yaho yari Dr Ildephonse Musafiri yari asanzwe ari umuyobozi w’akanama gashinzwe ingamba na politiki za leta mu biro bya Perezida.

Ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Banki Nkuru y’u Rwanda, akaba umwalimu mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ubukungu n’ubucuruzi, aho yigishije ndetse akaba umuyobozi w’agashami k’ubukungu.

Ubushakashatsi yakoze bwibanda ku iterambere ry’ubukungu na politiki za leta by’umwihariko ubusesenguzi kuri politiki zo kurandura ubukene n’ubusumbane, iterambere ry’ubuhinzi n’ibiribwa.

Ni umugabo ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Bonn mu Budage.

Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yacyize muri Kaminuza y’u Rwanda.

Musafiri abaye Minisitiri mu gihe ibiciro by’ibiribwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje kwiyongera birimo n’iby’ibihingwa byera imbere mu gihugu.

Impinduka mu rwego rw’Ubuhinzi ntizakozwe kuri Minisitiri gusa, zakozwe no ku Muyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, RAB, aho Dr. Telesphore Ndabamenye yagizwe umuyobozi wacyo asimbuye uwari umazemo iminsi 31 gusa.

Muri iri tangazo rya tariki 2 Werurwe 2023, Muri RAB kandi Madame Clarisse Umutoni yagizwe Umuyobozi mukuru ushinzwe imari.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru