Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko Ambasaderi Santa Mary Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yitabye Imana, ivuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu.
Amb. Kinyera yaguye mu bitaro bya Mulago Specialized National Referral Hospital aho yari ari kwivuriza indwara itatangajwe.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, iyi Minisiteri yagaragaje agahinda n’akababaro kenshi itewe n’uru (…)
Kuri iki Cyumweru tariki 13 Kamena 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatashye ku mugaragaro Umudugudu wa Cyankinga ugizwe n’inzu 192 zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abimuwe mu manegeka n’abandi baturage batishoboye bo mirenge yo mu Karere ka Kicukiro.
Uyu mudugudu wubatse mu Murenge wa Masaka, ugizwe n’ibice bitatu birimo icya Gicaca kirimo inzu 70, Cyankongi ifite inzu 120 na Ayabaraya hari inzu 16 ariko zubatse mu buryo bw’inzu umunani (…)
Guverinoma ya Israel yabonye Minisitiri w’Intebe mushya, Ñaftal Bennett usimbuye Benyamin Netanyahu wari umaze igihe kimono kuri uyu mwanya.
Bwana Bennett yavuze ko guverinoma ye "izakorera abaturage bose", yongeraho ko ibyo ashyize imbere cyane ari amavugurura mu burezi, ubuvuzi no gukuraho icyo ari cyo cyose gituma akazi katihuta mu nzego za leta.
Uyu mutegetsi ugendera ku bitekerezo bikarishye bishyira imbere inyungu z’igihugu, agiye gutegeka urugaga rw’amashyaka mu buryo butari (…)
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje ko Antoine Anfré aba Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda.
Ubufaransa bwongeye kugira ubuhagarariye mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu ntawe buhagira kubera agatotsi kari mu mubano n’u Rwanda, gusa Perezida Macron yegerageje kongera kuwunagura.
Antoine Anfré yagarutsweho muri raporo Duclert yasohotse muri Mata uyu mwaka, ivuga ku ruhare rw’Igihugu cy’u (…)
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu mu buryo budasanzwe yagize Dr. Diane Gashumba ambasaderi w’u Rwanda muri Sweden na Prof Shyaka Anastase yoherezwa guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa Pologne.
Aba bahoze muri guverinoma y’u Rwanda ariko baza gusimbuzwa ku myanya yabo muri ibi bihe bya Covid-19.
Nka Dr. Diane Gashumba yari Minisiteri w’Ubuzima, yanenzwe kubeshya umukuru w’igihugu ku bushobozi n’ibikkresho byo gupima icyorezo mu gihe cyadukaha mu ntangiriro z’umwaka (…)
Leta ya Mozambique yatangaje ko igiye gukurikirana ikibazo cy’umunyarwanda yahaye ubuhunzi Ntamuhanga Cassien umaze ibyumweru bitatu bihwihwiswa ko yafashwe n’inzego zaho zikamushyikiriza ambasade y’u Rwanda.
Ijwi rya Amerika ryatangaje ko Umunyarwanda uhagarariye impunzi ziri Mozambique, Habiyaremye yaribwiye ko nabo bamaze ibyo byumweru batazi aho ari btakambira leta ibacumbikiye ngo ibashakire amakuru nyayo ku ho mugenzi wabo Ntamuhanga yaba aherereye cyane ko abo mu muryango bamubuze. (…)
MUTUNGIREHE SAMUEL
Abakurikirabira hafi imibereho y’abafite ubumuga mu karere ka Nyarugenge batangaza ko hari abana benshi bavukanye ubumuga bwo mu mutwe babuze ubuvuzi kuko miryango yabo itishoboye, uburwayi bwabo bukaba burushaho kuba bubi kandi bigasiga n’imiryango imwe itanye kubera kutumvikana no kwihanganira ibyo bibazo.
Byatangajwe na Kananga Richard, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu karere ka Nyarugenge, mu nama y’Ineko rusange yahuje kuri uyu wa Gatanu (…)
Bamwe mu bagore bakora ubuhinzi buciriritse mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bumvise Leta y’u Rwanda yarashyizeho Ikigega gifasha mu gutera inkunga imishinga yagizweho ingaruka na COVID-19, bakifuza ko icyo kigega cyakerekeza amaso no ku buhinzi kuko bubumbatiye ubukungu bw’Igihugu.
Barahamya ko ubuhinzi nabwo butekerejweho bugafashwa muri iyo gahunda bwaba inzira yihuse yo kuzahura ubukungu bw’Igihugu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19 nkuko cyageze mu nzego zose z’imirimo. (…)
Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kirere, RwandAir, yatangaje ko isubitse ingendo zijya n’izituruka ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Entebbe muri Uganda guhera tariki ya 10 Kamena 2021.
Uwo mwanzuro wafashwe mu gihe muri icyo gohugu hakomeje kugaragara ubwiyongere budasanzwe bw’icyorezo cya COVID-19 nk’uko byatangaajwe mu itangazo ryaraye rishyizwe hanze na RwandAir.
Mu ntangiriro z’uku cyumweru nibwo Guverinoma ya Uganda yahumirije ifata umwanzuro so gusubika (…)
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda NISR cyatangaje ko ku banyarwanda batuye mu migi itandukanye y’igihugu ibiciro mu mijyi byagabanutseho 0,1% mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2021 ugereranyije na Gicurasi 2020.
Ni imibare yatangajwe kuri uyu wa Kane Gicurasi 2021, yasesenguwe hagendewe ku makuru y’ibiciro byari ku masoko atandukanye mu migi y’uturere tw’igihugu n’umujyi wa Kigali.
NISR yavuze ko ihinduka ry’ibiciro mu kwezi kwa kane (Mata 2021) ryari ku kigereranyo (…)
Umuryango Imbuto Foundation wahaye abajyanama b’ubuzima ibikoresho bitandukanye byo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bigizwe na Telefone ngendanwa zigezweho (smartphones) 206, udupfukamunwa 133,000, udukoresho dupima umuriro 2,200, litiro 1,455 z’umuti usukura intoki n’udukingirasura 2,400.
Ni ibikoresho byashyikirijwe Ikigo cy’Ubuzima RBC kuroi uyu wa Kane tariki ya 10 Kamena 2021.
Ubuyobozi bw’Umuryango Imbuto Foundation n bwo bwatangaje ko bunejejwe no gukomeza gushyigikira umurimo (…)
Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda
23 February 2026, by Chadadi Habimana
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.






















