Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko Ambasaderi Santa Mary Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yitabye Imana, ivuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu.
Amb. Kinyera yaguye mu bitaro bya Mulago Specialized National Referral Hospital aho yari ari kwivuriza indwara itatangajwe.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, iyi Minisiteri yagaragaje agahinda n’akababaro kenshi itewe n’uru (…)
Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021 Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macro aragirira uruzinduko mu Rwanda, rwitezweho kuzahura umubano umazemo agatotsi hagati y’u Rwanda n’ubufaransa ahanini bishingiye ku kuba iki gihugu kitaremera uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni uruzinduko Umukuru w’Igihugu cy’Ubufaransa akoze nyuma y’imyaka irenga 10 kuko uruheruka rwabaye mu 2010 ubwo Perezida Nicolas Sarkozy yasuraga u Rwanda.
Biteganyijwe ko Perezida Macro nagera mu Rwanda (…)
Ibiro bikuru by’Igisirikare cy’Uburundi cbasohoye itangazo risubiza iryasohowe n’igisirikare cy’u Rwanda RDF ko kuri uyu wa mbere inyeshyamba za FLN zateye u Rwanda ziturutse mu Gihugu cy’Uburundi.
Mu itangazo ibiro bikuru by’Igisirikare cy’Uburundi kivugirwa na Colonel Biyereke Floribert, ryasohotse kuri uyu wa kabiri, riravuga ko nabo bumvise iby’ayo makuru yaciye ku mbuga nkoranyambaga ko haba hari inkozi z’ibibi zaguye mu mutego w’igisirikare cy’u Rwanda mu masaha yo mu ijoro ryo ku wa (…)
Nyuma yo kurekeraho kuruka, ubu ikirunga cya Nyiragongo giherereye muri Repubulika Iharananira Demokarasi ya Kongo, DRC, gikomeje guteza imitingito igenda yiyongera mu karere ka Rubanvu ku ruhande rw’u Rwanda ikaba imaze kwangiza ibitari bike nk’ibikorwaremezo no guhungabanya abaturage.
Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021 Ikirunga cya Nyiragongo giherereye kuri Congo hafi n’u Rwanda cyatunguye abaturage gitangira kuruka, abaturage batangira kuva mu byabo bahungira mu Rwanda, (…)
Mutungirehe Samuel
Umugore w’Umwiraburakazi, Sasha Johnson, uzwi mu nkundura yo guharanira uburenganzira bw’Abirabura mu Bwongereza, mu kiswe #BlackLivesMatter, yarasiwe i Londres.
Inkundura ya #BlackLivesMatter yadutse umwaka ushize muri Amerika ubwo umupolisi w’Umuzungu yicaga akandagiye ku ijosi ry’Umwirabura George Froid, agapfa abuze umwuka, bituma abirabura bahatuye batera hejuru ko nubundi bakorerwa ihohoterwa n’iyicwa rya hato na hato bitewe n’irondaruhu rikorerwa Abirabura. (…)
Mutungirehe Samuel
Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zivuganye abarwanyi babiri b’umutwe wa FLN bateye u Rwanda barenze umupaka wa Ruhwa wo mu karere ka Rusizi bavuye hakurya mu Burundi.
Ni igitero RDF ivuga ko cyagabwe hagati ya saa tatu n’iminota 15 kugeza na 35 z’ijoro ryakeye ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere.
Aba barwanyi baturutse i Giturashyamba muri komine ya Mabayi yo mu Burundi.
RDF yavuze ko yishemo babiri inafata imbunda yabo imwe yo mu (…)
Mutesi Scovia
Bamwe mu bahoze muri Koperative Abiyemeje Guhinduka Gisenyi (KOAGUGI) bazwi nk’“Abiyemeje guhinduka” bakoraga uburaya mu karere ka Rubavu bongeye kubusubiramo. Ibi babitewe no kunanizwa n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya koronavirusi zirimo kutambuka umupaka ngo bajye muri kongo aho bakuraga imibereho mu bucuruzi butandukanye bahakoreraga.
Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru mamaurwagasabo.rw barimo Uwase Veronika wimyaka 46 y’amavuko. Avuga ko yatangiye uburaya kumyaka 18. (…)
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma bwashyikirije urukiko umugore ukekwaho kwica umuhungu we amuhoye ko yamuhekenyeye ibijumba yari agiye guteka.
Ku itariki ya 03 Gicurasi 2021, umugore utuye mu mudugudu wa Irebero , Akagari ka Rukoma, Umurenge wa Sake mu karere ka Ngoma, yarimo ahata ibijumba hanyuma umuhungu we araza atangira kubihekenya nyina biramurakaza ahita amukubita inkoni ebyiri umuturanyi wari aho arabakiza areka kumukubita.
Byageze aho uyu muhungu ajya mu gasantere (…)
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri raporo ye y’umwaka wa 2020, yagaragaje amakosa akomeye yakozwe n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), hamwe na Banki Itsura Amajyambere, BRD, arimo kwishyura amafaranga y’ishuri no gutanga buruse ku banyeshuri barimo abapfuye n’abatakiri ku ntebe y’ishuri.
Amasezerano buri munyeshuri agirana na BRD avuga ko guhabwa amafaranga ya buruse bihagarikwa iyo umunyeshuri apfuye, asibiye, ahagaritse amasomo cyangwa avuye mu ishuri burundu.
Nubwo (…)
Ku wa 14 Gicurasi 2021 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma umugabo ukekwaho icyaha cyo kwica umugore we afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje.
Ku itariki ya 11 Gicurasi 2021 Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwagejeje imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata umugabo ukekwaho icyaha cyo kwica uwo bashakanye bumusabira gufungwa by’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza .
Icyaha uregwa akekwaho cyakozwe ku (…)
Perezida Paul Kagame yageze mu Bufaransa aho biteganyijwe ko azitabira Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani n’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bibinyujije kuri Twitter byavuze ko Perezida Kagame yageze mu Murwa Mukuru w’u Bufaransa, Paris kuri uyu wa 16 Gicurasi 2021.
Inama Perezida Kagame azitabira zizaba tariki ya 17 na 18 Gicurasi 2021. Biteganyijwe ko inama izayoborwa na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron izareberwamo uburyo (…)
Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda
23 February 2026, by Chadadi Habimana
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.






















