Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko Ambasaderi Santa Mary Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yitabye Imana, ivuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu.
Amb. Kinyera yaguye mu bitaro bya Mulago Specialized National Referral Hospital aho yari ari kwivuriza indwara itatangajwe.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, iyi Minisiteri yagaragaje agahinda n’akababaro kenshi itewe n’uru (…)
MUTUNGIREHE SAMUEL
Umukambwe w’imyaka 112 n’iminsi 326, Emilio Flores Marquez, kugeza ubu ni we uri gufatwa nk’ukuze kuruta abandi ku isi, yatangaje ibanga ryamufashije kurwamba nawe yasigiwe n’ababyeyi be.
Uyu mukambwe yavutse mu 1908 ahitwa Puerto Rico, Umujyi Mukuru wa San Juan ho muri Leta ya Calorina muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Marquez uherutse kwandikwa mu gitabo cy’abaciye uduhigo ku isi, Guiness de Record ku wa Gatatu ushize, tariki ya 29 Kamena 2021, yagize ati "Data (…)
MUTUNGIREHE SAMUEL
Nyuma yo gusohora ingamba nshya zigiye kugenderwaho muri ibi byumweru bibiri mu turere tumwe na tumwe n’Umujyi wa Kigali hakaba n’izindi zireba uturere dusigaye, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yatangaje ko abantu bakwiye kumva uburemere bw’icyorezo cya Coronavirusi, inzego zose zikabigiramo uruhare.
Byatangajwe mu kiganiro cya Minisitiri w’Intebe cyamuhuje n’itangazamakuru n’abandi bayobozi muri Guverinoma na Polisi y’u Rwanda, cyabaye kuri uyu wa Kabiri (…)
MUTUNGIREHE SAMUEL
Aya mabwiriza asohowe nyuma yuko hari hataruzura ibyumweru bibiri Inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida Kagame yafashe ingamba zishyiraho Guma mu Karere ari nayo Abanyarwanda barimo kubahiriza.
Aya mabwiriza MASHYA yashyizweho kuri uyu wa Kabiri, azatangira gushyira mu bikorwa guhera tariki ya Mbere Nyakanga 2021 amare ibyumweru bibiri.
Ingamba nshya za mbere ni izireba Umujyi waKigali n’uturere Umunani ari two Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi bane bashya, bagiye guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, n’indi ufite ikiciro I Kigali; batangaje ko biyemeje ubufatanye mu kunoza umubano w’impande zombi no guteza imbere imishinga y’iterambere.
Aba bambasaderi uko ari bane bakiriwe n’Umukuru w’Igihugu muri Village Urugwiro kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Kamena 2021.
Muri bo umwe, Amir Mohammad Khan wa Pakistan ni we uzaba afite icyicaro mu Mujyi (…)
Mutungirehe Samuel
Mu gihe Abanyarwanda bose bari muri gahunda ya Guma mu Karere mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirusi buri kugaragara muri iyi minsi, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko biri kugaragara ko abantu bamwe bari kwica nkana amabwiriza yatanzwe ku buryo mu minsi ine ishie abagera ku bihumbi 35 bafashwe barenze kuri ayo mabwiriza, barimo n’abafashwe bagiye gusura abarwariye COVID-19 mu ngo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera (…)
Perezida Kagame nawe yatangiye uruzinduko rw’umunsi umwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Ku mupaka yakiriwe na mugenzi we Félix Tshisekedi nk’uko nawe yari yamwakiriye ku mupaka wa La Corniche i Rubavu aho basuye ingaruka zatewe n’imitingito yakurikiye iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo.
Rurangirwa Louis, Umugabo ufitiwe ikizere n’ubunararibonye mu mupira w’amaguru mu Rwanda akaba ari n’Umukandida ku mwanya wo kuyobora Ferwafa (Perezida wa FERWAFA) mu matora azaba ejo ku wa 27/06/2021.
Ingingo ndangizampaka ngiye kukwereka ziragufasha gushyigikira iterambere rya ruhago mu Rwanda niba wifuza uzayobora FERWAFA akayigeza aheza mu bufatanye bw’abanyamuryango, ukurikije imigabo n’imigambi y’umukandida Rurangirwa Louis na gahuna yihaye mu myaka ine iri imbere, 2021-2025 (…)
MUTUNGIREHE SAMUEL
Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo DRC, Félix Tshisekedi, mu karere ka Rubavu mu kuganira no kureba ibyangijwe n’ingaruka z’umutingito wakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo kigateza imitingito.
Ni uruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Tshisekedi yagiriye mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021.
Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye ku mupaka munini wa La Corniche, bakaba bari kuzenguruka Umujyi wa Rubavu. (…)
Leta ya Tanzania yatangaje ko noneho abakobwa babyaye bari mu kigero cy’imyaka yo kuba bari mu ishuri bashobora kongera gusubira mu ishuri guhera mu mwaka utaha wa 2022.
Mu 2017, uwari Perezida wa Tanzania John Magufuli yaramaganwe kubera amagambo yavuze ko abakobwa batewe inda n’ababyaye mu gihe ari abanyeshuri badakwiye kwemererwa gusubira ku ishuri.
BBC yatangaje ko icyo gihe yari arimo akomoza ku ngamba ubundi yashyizweho mu mwaka wa 2002.
Mu 2018, banki y’isi yahagaritse inguzanyo (…)
Ikigo k’igihigu cy’Ubuzima RBC cyahamagaje abantu bose bafite imyaka kuva kuri 60 batarahabwa na rimwe urukingo n’abahawe doze ya mbere ya AstraZeneca ngo baruhabwe.
Ni itangaza yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Kamena 2021 rihamagarira abari muri icyo kicuro ngo bahabwe urukingo nk’abantu bari mu bugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.
RBC yavuze ko bagomba kujya ku bitaro by’uturere two mu Mujyi wa Kigali ngo bahabwe urukingo.
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.









![Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Tshisekedi i Rubavu [Amafoto]](IMG/logo/arton1576.jpg?1633463788)











