Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bacana urumuri rw’icyizere cyerekana ahazaza h’Abanyarwanda.
Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.
Mbere yo gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje gushyira indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.
Perezida Kagame yavuze ko iyo Abanyarwanda bagaragaza icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, bitavuze ko abayigizemo uruhare cyangwa ababashyigikiye, baretse umugambi wo kurimbura u Rwanda kuko bahora bagerageza icyatuma barukuraho.
Ati “Ntibizongera kuko hari abantu bazahaguruka bakarwana, ntabwo ari ku bushake bw’abantu bake bifuza ko dushiraho, iki gihugu kikavaho. Ni gute abantu bakwemera ko bibaho. Ni gute abantu batahaguruka ngo barwane?”
Perezida Kagame yahamije ko igihe umuntu adahagurutse ngo arwane n’ubundi biba bivuze ko agomba gupfa, ariko ufashe iya mbere akarwana aba afite amahirwe menshi yo kurokoka kandi akabaho neza mu gihe kiri imbere, ubuzima bufite agaciro nk’uko bikwiye.
Ati “Kuki ntagerageza guhaguruka nkarwana wenda ko wagira amahirwe ukarokoka ukabaho ubuzima bwawe aho kubireka, ukareka abantu bakagufata nk’aho kuba uriho ari impuhwe bakugiriye.”