Wednesday . 22 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Perezida Kagame yavuze ko umugore ari inkingi y’imibereho myiza ya muntu

Tuesday 11 October 2022
    Yasomwe na

Perezida Kagame Paul yatangaje ko iterambere ryose n’imibereho myiza bya muntu bishingiye ku mibereho n’uruhare rw’umugore mu bimubaho.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yatangizaga Ihuriro rya 145 ry’Inteko zishinga amategeko ririmo kubera i Kigali.

Ni inama irimo kuganirirwamo uruhare rw’umugore mu kubaka amahoro n’iterambere birambye.

Perezida Kagame ayifungura ku mugaragaro yavuze ko gushyiraho umubare runaka w’abagore mu Nteko zishinga amategeko ari ikintu kiza ariko kidahagije.

Asanga abagore bagomba gukomeza kujya mu zego zitandukanye kandi ntibikorerwe mu Nteko zishinga amategeko gusa ahubwo bikanakorwa no mu zindi nzego.

Ati: “Kuba abagore bagenerwa umubare batagomba kurenza mu Nteko zishinga amategeko ni byiza ariko hari ibindi bakenewe kuko uburinganire ari uburenganzira kuri buri wese kandi aho ariho hose.

Yabwiye abateraniye muri iriya nama ko Abanyarwandakazi bagize uruhare muri byinshi u Rwanda rugezeho ndetse ngo urwo ruhare rwabaye ndashyikirwa mu kubohora u Rwanda.

Avuga ko uwo muhati wabo ugikomeje n’ubu kubera ko bakigira uruhare no mu kugarura amahoro hirya no hino muri Afurika.

Perezida Kagame avuga ko burya ntacyashoboka abagore badahawe umwanya ngo bagire icyo bakora mu iterambere ry’ibihugu byabo.

Kubera ko abitabiriye iyi nama ari Abadepite basanzwe bakora amategeko kandi bakaba basanzwe bakoresha imbuga nkoranyambaga, Kagame yabasabye kureba uko bakaza amategeko ahana akanakumira ababiba ingengabitekerezo y’urwango kuko iyo ikuze iba kirimbuzi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru