Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Perezida Kagame yerekanye ibikenewe mu kugera ku hazaza hasangiwe

Tuesday 21 June 2022
    Yasomwe na

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo ibihugu bigize umuryango w’ibihubu bikoresha Icyongereza (CommonWealth) bigire ejo hazaza bisangiye bisaba ko bigira intego imwe kandi iyo ntego ikaba izagerwaho binyuze mu mikoranire ihamye.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, ubwo yahiriraga mu kiganiro ku Bucuruzi, Business Forum, kimwe mu bigize ibiganiro birimo gukorwa mu nama zo CHOGM iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere kugeza tariki 26 Kamena 2022.

Perezida Kagame yagize ati: “Nemera ntashidikanya ko no mu budasa bwacu, no mu migambi ya buri gihugu itandukanye n’iy’ikindi, hari intego twese dufite yo kuzuzanya hagamijwe ejo hazaza dusangiye.”

Abajijwe kwerekana ishusho atekereza abahuriye muri uwo muryango bakwiye kugira kugira ngo bazagere ahazaza hasangiwe, Perezida Kagame yavuze ko abantu batagomba kubifata minenegwe ngo bategereze ko ahazaza hagera ahubwo bagomba kubigiramo uruhare.

Ati "Mbere na mbere ni uko biba ibay buri wese; uko niko bikwiye kumvikana. Ariko icyo twumva gihari ni uko hari ahazaza kuri twe. Ntekereza ko bigomba kuba mu gukorera mu iterambere ko abantu bazakomeza kugaruka ku bitekerezo byabo botandukanye ku byo dutekereza, ibyo tugomba gukora tureba ahazaza n’icyo gushakayo."

"Ntekereza ko hari imyumvire ko tugomba gukorera ahazaza hasangiwe; tugomba kubiharanira kandi tukamenya ko twabifite neza. Ntekereza ko ni ugukorera mu iterambere, turi mu kugana kuri iyo ntego kandi nizera ko Isi ifite ibintu byinshi bitandukanye ariko nanone bigendeye ku bitekerezo n’imyumvire bya buri wese, intumbero ya buri wese, hari icyo gitekerezo cy’ahazaza hasangiwe."

Abandi bagize icyo bavuga kuri iyi ngingo bavuze ko kugira ejo hazaza ibihugu bya Commonwealth bisangiye, ari ikintu gishoboka kuko byose bisangiye umubumbe, byose biharanira iterambere rishingiye kuri byinshi birimo n’uburezi.

Hari n’uwavuze ko n’ubwo bigoye kumenya uko ejo ibintu bizamera, ariko ngo uko gushidikanya gushobora kuvamo kwizera ko bizashoboka, kwizera ko ibintu bizaba byiza.

Perezida wa Banki Nyafurika y’Iterambere, Dr Akinumi Adesina yavuze ko kugira ngo ejo hazaza h’Afurika hazabe heza, bisaba imiyoborere iboneye, igamije iterambere ry’abaturage.

Yatanze urugero ku Rwanda, avuga ko buri gihe uko arujemo asanga hari ibyahindutse, Kigali isa neza kurushaho.

Ati: “Ubwo mperuka inaha mu myaka itatu ishize, naratangaye kubera ubwiza bwa Kigali. Nagarutse nabwo nsanga ibintu bisa neza kurusha mbere. Ibi ni urugero rw’imiyoborere myiza.”

Adesina kandi yavuze ko kugira ngo ejo hazaza h’uyu muryango hazabe heza kurushaho, ari ngombwa ko umutungo w’uyu muryango usaranganywa, ukagezwa mu bihugu byose, bikaba COMMON WEALTH nk’uko bivugwa mu Cyongereza.

Dr Akinwumi Adesina avuga ko ubukungu bw’umuryango wa Commonwealth bubarirwa kuri miliyari ibihumbi 13 $, ariko igice kinini cyabwo cyikubiwe n’ibihugu bitanu ari byo u Bwongereza, Canada, Australia, u Buhinde na Nigeria.

Kuri we ngo bugomba gusaranganywa no mu bindi bihugu 49 bisigaye, abagize uyu Muryango bagatera imbere bose.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru