Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Perezida Museveni ari kwerekeza i Kigali muri CHOGM

Thursday 23 June 2022
    Yasomwe na

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni amaze gutangaza ko amaze kurira rutemikirere yerejeza i Kigali mu Rwanda mu nama Yabakuru b’igihugu by’Umuryango w’Ibuhugu bikoresha Icyongereza izwi nka CHOGM yatangiye tariki ya 20 Kamena kugeza 26.

Museveni yongeye ukandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’imyaka 5 atahaheruka nyuma yuko umubani w’ibihubu byombi ujemo agatotsi ariko ukaba uri kugenda uzahurwa ahanini bigizweho uruhare n’umuhungu we Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yaherukaga mu Rwanda muri 2017 ubwo yitabiraga irahira rya mugenzi we Perezida Paul Kagame.

Nk’uko yabitangaje muri iki gitondo yagize ati “Nerekeje mu nama
y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize
Commonwealth(CHOGM) iri kubera i Kigali mu Rwanda”.

Ubu butumwa bwa Museveni buherekejwe n’ifoto imugaragaza yurira
indege idasanzwe ya Kajugujugu iri mu ibara rya Gisirikare ariko itandukanye cyane n’izimenyerewe ku ngabo.

Uganda ni kimwe mu bihugu bya Afurika byakiriye inama ya CHOGM kuko rwayakiriye mu 2007 mu gihe icyo gihugu ari kimwe mu byakolonijwe n’Ubwongereza, kikaba cyarinjiye muri uwo muryango mu 1962.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hateganyijwe ko haterana Inama Nkuru y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango wa CommonWealth bagashyikirizwa n’imyanzuro yafatiwe mu nama zitandukanye zagiye ziba guhera ku cyumweru ubwo hafungurwaga inama y’urubyiruko ruri muri uwo muryango.

U Rwanda rurimo kwakira iyi nama muri iki cyumweru rwinjiye muri CommonWealth mu 2009 ariko nyuma y’imyaka 21 rwahise rwemererwa kwakira iyi nama ifatwa nk’imwe mu nama zikomeye ku Isi kuko ihuza ibihugu 54 biri muri uwo muryango.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru