Nyuma yo gukubuka muri Angola, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Anthoie Tshisekedi Tchilombo yakomereje mu Bubiligi, mu rugendo rugamije gukomeza umubano ibi bihugu, byombi bisanzwe bifitanye no ku buryo haboneka umutekano mu gace karimo intambara na M23
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo Tshisekedi yageze mu Bubiligi, aho yakiriwe na Minisitiri w’intebe w’iki gihugu, Alexander De Croo, nkuko ibiro bya Perezida wa Congo byabitangaje ku rubuga rwa X.
Perezidanse ya CONGO yagize iti: "Perezida Felix Tshisekedi yabonanye na Minisitiri w’intebe w’Ububiligi, ku bijyendanye n’ubutwererane bufite inyungu rusange, hamwe n’uburyo umutekano wifashe mu Burasirazuba bwa RDC".

Tshisekedi yageze mu Bubiligi mu gihe ejo ku wa Kabiri yari mu Angola aho yabonanye na Perezida w’iki gihugu Joao Lourenço w’Angola, usanzwe ari umuhuza muri ntambara ikomeje mu Burasirazuba bwa Congo hagati y’ingabo z’ikigihugu, hamwe n’abari kuzifasha, guhangana n’umutwe wa M23.
Mu byavuye muri ibyo biganiro, ngo Perezida Felix Tshisekedi yemeye guhura na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amaganga w’ Angola, Tete António.
Kuri iyi ngingo, igihe cyose u Rwanda rwaburiye CONGO ko yaganira n’abo bafitanye ibibazo bakabicoca mu nyungu n’abenegihugu bakomeje kubirenganiramo.
Si u Rwanda gusa rwahaye Tshisekedi iyo nama Tshisekedi kuko n’amahanga n’indi muryango Mpuzamahanga yagiye igira inama Tshisekedi ko ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo kitakemura no kurwana ahubwo inzira iboneye yatanga umutekano urambye ari inzara y’ibiganiro.
Tshisekedi kenshi yumvikanye ubwe yemera ko akeneye ibiganiro ariko agashyiraho ikitonderwa kimwe, ko ibiganiro abikeneye na mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Kagame, nk’uwo avuga ari we bafitanye ibibazo, aho avuga ko u Rwanda ari rwo ruri inyuma ya M23.