Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Mme Oda Gasinzigwa yatangaje ko abashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika bagomba kumenya ko ari umwanya ukomeye ku buryo abashakaga kuwuhatanira bagombaga kuba babizi mbere yo gutanga kandidatire.
Yabitangaje mu kiganiro kibanziriza ibikorwa byo kwiyamamaza cyahuje abayobozi bo muri NEC n’abanyamakuru kuri uyu wa 20 Kamena 2024 ku cyicaro cya NEC giherereye mu Kiyovu.
Mme Gasinzigwa yatangaje ko nta muntu ukwiye gutekereza ko gushaka kuba Perezida byoroshye, kuko abaturage baba biteze byinshi ku mukandida.
Yagize ati: “Nta muntu wavuga ko gushaka kuba Perezida ari ikintu cyoroshye. Perezida ni umwanya w’ingenzi, aho abaturage baba bakwitezeho byinshi. Twizera ko ushaka kuba Perezida, ari ngombwa ko aba azi ngo ‘Perezida ni muntu ki? Asabwa gukora iki? Itegeko Nshinga ryacu rimuvugaho iki?’ Ni umwanya ukomeye cyane, si uwo gukinisha".
Ni igisubizo atanze ubwo yari abajijwe n’abanyamakuru icyo avuga ko nibaza uko umwanya w’Umukuru w’Igihugu ufata mu Rwanda, cyane ko mu bashakaga kuwuhatanira nk’abakandida bigenga buri umwe afite uko yigaragaje mu banyarwanda, ibyangombwa NEC yavuze ko babuze ugasanga benshi babihuriyeho, abafite imyitwarire yateye ishoza rubanda, abaturutse mu byiciro bitari bifite aho bihuriye na Politiki abanyarwanda bamwe bakeka ko yavamo umukuru w’Igihugu, nk’umwanya ukomeye ugira impinduka ku Buzima by’igihugu bikagera ku banyarwanda bose.
Gasinzigwa yasobanuye ko mu gihe kibanziriza gutanga kandidatire, NEC yabanje gusobanura birambuye ibyo uwifuza kuba Perezida asabwa. Ati “Ni yo mpamvu mu bikorwa byose turimo gutegura, turasobanura duhereye mu mizi, tugatanga umurongo ngenderwaho kugira ngo ushaka kwiyamamaza yinjire neza muri iyi gahunda. Dufata umwanya uhagije, tugasobanurira aba bose bashaka kwiyamamaza.”
Muri rusange, abantu icyenda bari baratanze kandidatire ariko hemejwe abakandida batatu bari bujuje ibisabwa: Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi, Dr. Frank Habineza wa DGPR na Mpayimana Philippe wigenga. Abakuwe ku rutonde rw’abazahatana bari bafite ibibazo birimo kutuzuza imikono 600, irimo 12 yo muri buri karere.