Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Perezida wa Senegal yagize Minisitiri w’Intebe uwo babanye mu buroko

Wednesday 3 April 2024
    Yasomwe na

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Diakar Faye uherutse gutorerwa kuba Umukuru w’Igihugu yashyizeho Ousmane Sonko nka Minisitiri w’Intebe.

Minisitiri w’Intebe Ousmane Sonko ni umwe mu b’ingenzi mu bataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Macky Sall wacyuye igihe akaba kandi yarafunganywe na Perezida wamushyizeho, mu gihe batavugaga rumwe n’uwo basimbuye.

Bombi ariko nabwo barekuwe ku mbabazi za Perezida ucyuye igihe Macky Sall, bahita batangira kwiyamamaza, birangira batsinze amatora.

Aya ni amatora afatwa nk’amwe mu matora ya mbere muri Afurika yubahirije demokarasi mu buryo busesuye utapfa gusanga ahandi.

Gusa nubwo Sonko wagizwe Minisitiri w’Intebe yahawe imbabazi na Macky icyo gihe, ntabwo we yigeze yemererwa kwiyamamaza mu matora y’igihugu kubera ibindi byaha yari yarahamijwe mbere.

Amaze kubona ko yakumiriwe mu kwiyamamaza, Sonko yarebye kure, ahitamo Faye ngo aba ari we wiyamamaza ahagarariye ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu matora yabaye kuwa 24 Werurwe 2024 none akaba nawe abimwibukiye, nk’umuntu bagize umwanya uhagije muri Gereza wo kuganira kubyo bazize.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru